Rulindo: Umugenzi yatoraguye uruhinja rw’amezi 5 mu ishyamba

Ubwo abagenzi bari mu modoka iva Kigali igana Byumba ku mugoroba wa tariki 31/10/2014 bashatse kujya kwihagarika ubwo bari bageze mu mudugu wa Cyamutara, akagari ka Kajevuba, mu murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo umwe abona uruhinja rw’amezi 5 hepfo y’umuhanda mu ishyamba.

Uru ruhinja rwabanje kujyanwa kwa muganga kugirango rusuzumwe ko nta kibazo rufite nyuma yaho rujyanwa n’umukecuru witwa Nyirangabe Esperance w’imyaka 56 wo mu mudugudu wa Kabasega akagari ka Kabeza mu murenge wa Mutete wiyemeje kururera.

Aya makuru aremezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete, Mbonyi Paul, wavuze ko ubuyobozi buzagenera ubufasha uwo mukecuru wemeye kurera uwo mwana bakazamuha amata yo kumurera kugirango akure neza.

Mbonyi atanga ubutumwa ku bantu babyara abana bakabajugunya ko bari bakwiye gutekereza kubyara umwana ari uko ashoboye kumurera aho kumubyara kandi abona atazagira ubushobozi bwo kurera uwo yabyaye.

Gusa ngo hazakomeza gushakishwa uwaba yaramutaye kugirango ubuyobozi bumukurikirane ashyikirizwe ubutabera.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka