Karate: Ikipe y’igihugu yerekeje mu Budage mu mikino yo ku rwego rw’isi
Ikipe y’igihugu ya Karate ihagarariwe n’abakinnyi batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe, yahagurutse i Kigali kuri iki cyumweru tariki 02/11/2014, igana mu gihugu cy’Ubudage mu mujyi wa Bremen, kwitabira amarushanwa yo ku rwego rw’isi.
Ayo marushanwa iyi kipe yitabiriye ku nshuro yayo ya kabiri, ateganyijwe tariki 05-09/11/2014, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi ushinzwe tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA), Rurangayire Guy wabaherekeje.
Yagize ati: “Dukurikije ubunararibonye ndetse n’imyitozo aba bakinnyi bahawe n’abatoza babiri Ruslan Adamov w’Umurusiya na Thamer Abdel Raouf ukomoka mu gihugu cya Egypte, turizera neza ko aba bakinnyi batagiye gutembera, ahubwo bazitwara neza bagahesha ishema igihugu”.

Ibi kandi byashimangiwe na Uwayo Theogene umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda, aho atangaza ko n’ubwo ubushobozi butabemerera kujyana abakinnyi benshi, bizera neza ko abagiye bazagera kure muri aya marushannwa, bagahesha igihugu ishema nk’uko batahwemye kubigenza mu marushanwa, bamaze iminsi bitabira ku rwego rwa Afurika.
Ngarambe Vanelly, kapiteni w’iyi kipe iserukiye u Rwanda muri aya marushannwa, nawe yatangaje ko n’ubwo bigoye batagiye gutembera, ahubwo bagiye ku rugamba rwo kuzamura ibendera rya Karate y’u Rwanda ku rwego rw’isi.

Aragira ati: “Imyiteguro yacu n’ubwo yabaye migufi ugereranyije n’uburemere bw’amarushannwa tuba tugiye kwitabira, yabaye myiza kandi yatwongereye ubuhanga bwinshi bujyanye n’amarushanwa yo kuri uru rwego, nkaba mpamya neza ko n’ubwo bitoroshye, nshingiye ku bunararibonye dufite, n’ubuhanga twahawe n’abatoza tugiye mu rugamba rwo kuzamura ibendera rya Karate y’u Rwanda ku rwego rw’isi, kuko muri Afurika ho ryarangije kuzamuka”.
Ikipe y’igihugu igizwe na Ngarambe Vanelly, Ntungane Aimery na Gashagaza Solange yitabiriye ku nshuro ya kabiri aya marushanwa yo ku rwego rw’isi aba buri gihe nyuma y’imyaka ibiri, ku nshuro ya mbere u Rwanda rwayitabiriye mu mwaka wa 2012, aho yaberaga mu gihugu cy’Ubufaransa mu mujyi wa Paris.

Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nimukomere basore bacu, gusa bigaragara ko iwacu mu Rwanda uyumukino utarahabwa agaciro cyane nko mubaturanyi bacu ba RDC na Burundi. Icyokora, nkabakuriye za clubs mufite inshingano zo ku menyekanisha uyu mukino kuko hirya mubyaro hari aba veterans babafasha gushaka abafana ndtse nabaterankunga maze KARATE nayo ikagira amikoro yajyabasha gutegura ingendo nkizindi sports. e-mail yangye niyi: [email protected] nkumu karateka washaje ariko ugikunda karate numva mwagaragaza compte ya federation abakunzi ba karate bakajye babona aho bacisha inkunga.