Isezererwa ry’uyu mutoza rije ritunguranye cyane ko iyi kipe itagaragazaga umusaruro mubi cyane aho yari ifite amanota atanu mu mikino itanu yari imaze gukina kuva yazamuka mu cyiciro cya kabiri uyu mwaka.
Aganira na Kigali Today, umuyobozi w’ikipe ya Sunrise, Eng Habanabakize Fabrice, yadutangarije ko basezereye Mussa kubera ko atahuzaga nabo bakorana.
Ati “Ni byo twasezereye Mussa kuko yari afitanye imikoranire itari myiza n’abo bakorana (staff technique) baba abatoza bungirije ndetse na Direction technique.

Ntabwo umusaruro ari wo twashingiyeho cyane uretse ko na wo utari mwiza, gusa iyo udakorana neza n’abo mufatanyije biba bishobora gushyira ikipe habi”.
Eng. Habanabakize yakomeje atangariza Kigali Today ko ubu ikipe iri mu ntoki z’umutoza wungirije Nzunga Thierry gusa ko bazakomeza gushakisha umutoza bitarenze icyumweru. Abajijwe niba uwo mutoza ashobora kuba Jean Marie Ntagwabira, Perezida wa Sunrise yavuze ko bishoboka ariko ko atabyemeza.
“Sinabihakana cyangwa ngo mbyemeze, umwanzuro uzafatwa na komite yose ariko birashoboka ko yayitoza agafatanya n’umutoza wungirije”, Habanabakize.

Ntagwabira nta minsi myinshi yari ishize agizwe diregiteri tekinike wa Sunrise aho na benshi babikurikiraniraga hafi bemezaga ko isaha iyo ari yose yagirwa umutoza mukuru. Uyu mutoza yaciye mu makipe y’ibigugu atandukanye arimo APR FC, Atraco FC, Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports nk’umutoza mukuru ndetse inshuro ebyiri ahabwa kungiriza mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Sunrise yabaye ikipe ya mbere ihagarariye intara y’u Burasirazuba nyuma yaho Umurabyo wabiherukaga mu mwaka wa shampiyona wa 2006 ubwo Bugesera yikozaga mu cyiciro cya mbere ariko igahita isubira mu cya kabiri imazemo umwaka umwe cyane ko yari yaranahawe irindi zina ry’umurabyo.

Ibi byatumye iyi ntara ishyiramo ingufu kugira ngo mu mwaka utaha wa shampiyona itazaherekeza izindi, maze yemeza kuzakoresha miliyoni zigera ku 130 z’ingengo y’imari y’ibizagenda ku ikipe mu mwaka wa shampiyona 2014-2015, kimwe mu bishobora kuba byatumye ihita isezerera umutoza wayo hakiri kare.
Dukuze
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubu se JMV yakwemera gutoza ikipe idafite abakinnyi b’ibigango ra, bagera mu kibuga cyakumva imirindi kigakangarana. Aho ashobora kumara match 5 ataratsinda n’imwe? Reka tubitege amaso.