Abayobozi barashishikarizwa kwibutsa abaturage gusora
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) irasaba abayobozi bo mu gihugu kwibuka uruhare rwabo mu gukangurira abaturage kwitabira gutanga umusoro, kuko ari yo nkingi y’ubukugu kugeza ubu ukaba winjiza 50% mu ngengo y’imari buri mwaka.
N’ubwo bisanzwe bikorwa ariko hakwiye kongerwamo ingufu niba igihugu gishaka kugera ku ntego z’iterambere, nk’uko Dr. UzIel Ndagijimana, Minisitri wa Leta muri MINECOFIN yabitangarije inteko ishinga amategeko kuri uyu wa mbere tariki 03/11/2014.
Yagize ati “Icyo rero twasaba ni ukwigisha abaturage ku bijyanye n’imisoro. Yego birakorwa ariko hari icyakorwa kurushaho kuko intego dufite z’iterambere zirasaba ko Abanyarwanda benshi bagira uruhare mu musoro, utabavunnye ariko bakagiramo uruhare.
Ikindi ni ugukomeza na none gukangurira Abanyarwanda cyane cyane abacuruzi, abayobora ibigo bya Leta gukomeza kunoza imicungire harimo no kwishyura imisoro.”

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagezaga ku bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, aho yagaragaje n’uburyo u Rwanda rutari hejuru mu misoro ugereranyije n’ahandi mu bihugu bituranye narwo muri aka karere.
Yatanze urugero ku musoro nyongeragaciro (VAT) aho mu Rwanda, Uganda, Tanzania n’u Burundi hose bari kuri 18% uretse Kenya irihasi hagati ya 14 na 16%. Ibyo bikaba ari byo bituma imisoro buri mwaka iza ku mwanya wa mbere mu byinjiriza igihugu kuko winjiza miliyari 800.
Mu bitekerezo abadepite batanze harimo gusaba ko hashyirwa ingufu mu gutanga utwuma twifashishwa mu gutanga za fagitire, ndetse bananenga bamwe mu bacuruzi bavugwaho kuba bafunga ubucuruzi bwabo bakajya kubukorera mu bindi bihugu by’Afurika.
Umwe ati “RRA bazakore imibare batubwire abantu bafunze ubucuruzi bwabo bakajya gucururiza muri za Zambia na Malawi ariko nkanabwira n’abajya gucururizayo ni uko ho uburyo bw’imisoreshereje butarakora neza ariko naho igihe kizagera batangire basoreshwe.”

Basabye kandi ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro cyakongera imbaraga mu mikorere y’abakorera mu gusoresha byaba ngombwa bakanongerwa. Basabye kandi gutahura abakozi b’iki kigo barya ruswa ndetse basaba abacuruzi kuba ijisho rya RRA.
Mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa cumi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro cyasohoye urutonde rw’abantu n’ibigo 1000 birimo imwenda w’imisoro ungana n’amafaranga miliyari 55.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwose iyi gahunda yo kumva impamvu y’umusoro ni nziza kuri twese Abanyarwanda. Turahinga mu wacu, ntawe tugomba kubisiganya! Nanjye niyemeje kuba ijisho rya RRA! Uzziel and Richard, mukomereze aho!
Ngabo.
Aaaaa! Iyi gahunda yo kuganira ku ruhare rwa buri munyarwanda ndetse na buri muyobozi mu kumvikanisha umusoro ni nziza cyane. Ese uretse Abadepite, izindi nzego za Leta zo zirabyumva? Abakozi ba Leta se bo barabyumva? Urubyiruko rwacu ruri mu mashuri makuru se bo barabyumva? RRA idufashe bose babyumve kabisa!
Naddie
Ibi bintu nubundi nizo nshingano z’abayobozi ariko no kubibibutsa nta kibazo tugomba kujya twibukiranya gutanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu cyacu
n’inshingano zabayobozi kwibutsa abaturage uruhare rwabo mukubaka igihugu mu kubaka ibibagenewe , iyo mihanga ayo mavurira ibyo bigo byamashuri yabo ndetse nibindi bikorwa remo umuntu kugiti cye atabasha gupfa kwigezaho , twese nkabaturage tuba tugomba kugiramo uruhare mukubyigezaho