Bugesera: Afunzwe nyuma yo gufatanwa litiro 46 z’inzoga ya Kanyanga

Umugabo witwa Nsengiyumva Emmanuel afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa litiro 46 z’inzoga itemewe ya Kanyanga.

Nsengiyumva akaba yafashwe mu mukwabu wakozwe n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zifatanyije na polisi bamusanze iwe kuwa gatatu tariki 29/10/2014, mu kagari ka Kabeza umurenge wa Rilim.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera Superintendent of Police Victor Vandama avuga ko bageze kwa Nsengiyumva bahasanze litiro 46 za Kanyanga n’ibijerikani bibiri yifashishaga mu kwenga iyi nzoga.

Agira ati “ ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje. Kugirango hamenyekane n’abandi babiri inyuma”.

Supt. Vandama arasaba abaturage kwirinda inzoga zitemewe mu Rwanda n’izitujuje ubuziranenge, kuko zigira ingaruka ku buzima bwabo, kandi ahanini zikaba arizo ntandaro y’ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi byaha bitandukanye.

Arasaba abaturage gutungira agatoki inzego z’umutekano abantu bakora izi nzoga ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge kugirango bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Ndetse arakangurira abaturage gukora imirimo yemewe, bakibumbira mu mashyirahamwe bakegera banki zikabaha inguzanyo amafaranga yo gukora aho kwishora mu bikorwa bibi nk’ibyo byo kwenga inzoga zitemewe.

Uyu mukwabu uje ukurikira undi uherutse kuba mu minsi ishize nawe wabonye inganda ziteka kanyanga uranazisenya.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka