Gisagara: Abaturage bemeza ko VUP yabafashije kuva mu bukene
Ibikorwa bya VUP (Vision 2020 umurenge program) mu murenge wa Kigembe, mu karere ka Gisagara bimaze kuzamura abahatuye, bivuye ku nyigisho bagiye bahabwa zijyanye no kuzigama nk’uko babyivugira.
Iyi gahunda ya VUP imaze imyaka 4 ikorera mu murenge wa Kigembe, ubusanzwe iba igizwe n’ ibyiciro bitatu aho abatishoboye bahabwa inkunga y’ ingoboka, abagifite imbaraga bagahabwa imirimo bahemberwa naho abafite imishinga bagahabwa inguzanyo.
Abahawe imirimo kuri ubu bavuga ko bamaze kuva mu bukene bakaba basanga VUP yarabagobotse kuko ngo itaraza ntaho bashoboraga gukura ifaranga. Mu byo bavuga ko bagezeho harimo nk’ ubworozi bw’ amatungo magufi ndetse no kubaka cyangwa se kuvugurura amazu bari batuyemo.

Stansilas Munyakayanza umwe muri aba baturage ati «Natangiye ngura ihene, nyuma nza gukuramo amafaranga mvugurura inzu yanjye noneho jye n’umugore n’abana tuba ahantu heza, ndetse ayo matungo magufi atuma mbona n’ifumbire ubu nsigaye neza nta kibazo».
Hari kandi n’abagurijwe amafaranga yo gushora mu mishinga yunguka bakoze usanga ahanini yiganjemo iy’ ubuhinzi n’ubworozi. Bamwe bavuga ko amatungo magufi baguze yarororotse kugeza ubwo bakuyemo inka, bagera ku bucuruzi ndetse bubaka n’amazu.
Umusore Minani Pascal ati « Bangurije ibihumbi ijana nkuramo ayo ngura amatungo magufi andi nyakoramo ubuhinzi bw’imboga, zirera ndagurisha, nza gukuramo inka, ngura n’ikibanza ubu maze kwiyuzuriza n’inzu kandi nzakomeza nizamure sinarekeye aho ».
Abaturage bo muri uyu murenge wa Kigembe ngo VUP itaratangira kuhakorera n’udufaranga duke babonaga wasangaga badutsinda mu kabari.

Ibi ariko ubu ngo si ko bikimeze kuko abahagarariye VUP batabaterera amafaranga ngo barekere iyo ahubwo banabatoza kuzigama no kuyashora mu bibafitiye akamaro, nk’uko Hakizimana François, umuhuzabikorwa wa VUP mu murenge wa Kigembe abitangaza.
Ati «Twagiye tubategurira inyigisho zibafasha kumva akamoro ko kwizigama, maze abari bafite umuco wo kwangiza amafaranga bakoreye bayamarira mu nzoga n’ibindi bidafite umumaro bigenda bishira ».
Nk’ uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa VUP muri uyu murenge, amakoperative atandukanye yari afite ibikorwa bifatika yahawe inguzanyo arakora.
Muri yo harimo koperative ibumba amatafari yagurijwe miliyoni 12, naho mu mirimo yakozwe harimo amaterasi, imihanda ndetse no kubaka ikigo nderabuzima cyo muri uyu murenge, ibi bikorwa byose bikaba byaratanze imirimo ku bantu barenga 1500.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
si i Gisagara honyine vup na gira inka byazamuye ubukungu kuko no mu Rwanda hose abaturage babyirahira kandi ngira ngo byanageze hanze abantu bose barabikunda bituma igihugu cyancu gikomeza kwesa imihigo