Muhanga: Fondation Margrit Fuchs yemeye kubakira abaturage ishuri
Nyuma y’aho abana bo mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bakomeje kwinubira kwigira kure aho benshi muri bo bajyaga basiba cyangwa bakazinukwa ishuri burundu, ku bufatanye na Fondation Margrit Fuchs, ibinyujije mu kigo cya Bureau Social de Dévéloppement, yiyemeje kubaka ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 rifite agaciro ka miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda ahari hasanzwe ishuri ribanza, hagamijwe gukemura ibibazo by’idindira mu burezi bw’aba bana.
Ibi bibaye nyuma y’uruzinduko Umuyobozi wa Fondation Margrit Fuchs ku rwego rw’isi, umusuwisikazi Regula Gloor yagiriye mu Rwanda tariki ya 03/11/2014 kureba ikoreshwa ry’inkunga batanga mu bikorwa bitandukanye nk’uburezi, imibereho myiza n’iterambere, ahasuwe cyane cyane icyiciro cy’abatishoboye by’umwihariko abana b’imfubyi birera.
Kuri Regula ngo ni byiza gushyigikira uburezi kuko ari umusingi w’iterambere ry’ababyiruka, aha akavuga ko mu ruzinduko yakoreye mu Rwanda umwaka ushize yagize agahinda kenshi asanze abana batabasha kubona aho bigira, maze yegera abaterankunga abasaba ubufasha bwo kubaka ishuri mu murenge wa Kabacuzi aho abana banatangiye kuryigiramo, kimwe n’uko iryo yemeye rizigirwamo umwaka utaha wa 2015.

Ancille Mukobwajana wo mu murenge wa Shyogwe ahagiye kubakwa ishuri rishya avuga ko abana benshi basibaga ishuri mu gihe imvura yabaga yaguye dore ko hari n’abagiye batwarwa n’imigezi bajya cyangwa se bava ku ishuri.
Abagenerwabikorwa bahawe inkunga bamaze kwiteza imbere
Bamwe mu bagenerwabikorwa ba Fondation Margrit Fuchs, ibinyujije mu kigo cya Bureau Social de Dévéloppement bari mu buzima bubi bagaragaza ko inkunga bahawe yabagejeje kuri byinshi ndetse babaye intangarugero mu kwihangira imirimo.
Ibi byemezwa na Mukamurenzi Béathe, umwana w’imfubyi wahawe inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 100 ubu akaba akora umwuga w’ubudozi ndetse anatanga akazi, kimwe n’Uwitije Odette nawe wahawe iyo nguzanyo ubu akaba afite Inzu itunganya imisatsi y’abagore mu isoko rya Muhanga, abayeho neza ndetse ashobora no kurihira umwana we ishuri adasabirije.
Kuri ubu Bureau Social de Dévéloppement mu bikorwa byayo imaze gutanga inka 292 muri gahunda ya Girinka mu bice bitandukanye by’igihugu, mu karere ka Muhanga ikaba imaze kuhubaka ibigo 8 by’amashuri bifite ibyumba 69, ndetse banatanze amafaranga asaga miliyoni 50 mu buryo bw’inguzanyo ziciriritse ku rubyiruko.


Euphrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
abafatanyabikorwa nkaba nibo dushaka kuko bafasha reta kubaka ubushobozi bw’abaturage maze ubuzima bgakomeza bityo amafranga leta yakabikoresheje agashyirwa mu bindi
abafatanyabikorwa nkaba nibo dushaka kuko bafasha reta kubaka ubushobozi bw’abaturage maze ubuzima bgakomeza bityo amafranga leta yakabikoresheje agashyirwa mu bindi