Ingabo u Rwanda rwatanze muri EASF ngo ziratanga icyizere ko uwo mutwe uzakomera
Abasirikare n’abapolisi u Rwanda rwatanze mu mutwe wo gutabarana aho rukomeye mu bihugu 10 bigize akarere ka Afurika y’uburasirazuba (East African Standby Forces/EASF) ngo baratanga icyezere ko uwo mutwe uzakomera kuko na Kenya nayo yamaze kubatanga.
Mu muhango wo kwerekana abasirikare b’u Rwanda bazajya muri EASF ndetse n’ibikoresho bazifashisha, kuri tariki 06/11/2014, umuyobozi w’ubunyamabanga bwa EASF, Ambasaderi Issmail Chanfi, yatangaje ko bigaragaza ko kuba Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) wariyemeje kwikemurira ibibazo by’amakimbirane mu bihugu bitandukanye bigize uyu mugabane, bitakiri inzozi ahubwo ngo byahindutse ukuri.
Amb Chanfi yagize ati: “Ibyo kuba twashyizeho umutwe wa EASF bitarenze ukwezi k’Ukuboza muri uyu mwaka [umutwe uzatangira akazi ko gutabara ibihugu mu mwaka utaha wa 2015], ntibikiri inzozi byatangiye kugaragara ko ari ukuri; turashimira u Rwanda kuba rwashyize mu bikorwa ibyo rwiyemeje”.

Ubuyobozi bw’Ingabo na Polisi by’u Rwanda, bwerekanye abasirikare barwanisha ibimodoka by’intambara, abapolisi n’ibikoresho bazifashisha, ku bunyamabanga bwa EASF n’abahagarariye ibihugu bitandukanye by’abaterankunga, birimo Leta zunze ubumwe za Amerika, u Bubiligi n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC).
Ku itariki ya 22/8/2014 mu nama yabereye i Kigali, buri gihugu mu bigize akarere ka Afurika y’uburasirazuba, cyari cyemeye uruhare rwacyo mu ngabo n’ibikoresho bizafasha mu mikorere y’umutwe wa EASF, aho u Rwanda rwemeye gutanga batayo imwe y’abasirikare bakoresha ibimodoka by’intambara ndetse n’ibyo bimodoka ubwabyo, abaganga ba gisirikare; abapolisi n’ibikoresho bifashisha ndetse n’abasivili.
“Twe nk’u Rwanda twiyemeje gufata iya mbere mu gutabara ku mugabane wa Afurika tudategereje inkunga z’amahanga, kuko ubusanzwe izo nkunga za Loni zitazira igihe kandi zikaba zidakemura ibibazo nk’uko byakagombye”, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita yabitangarije abanyamakuru, mu gikorwa cyo kwerekana ingabo n’ibikoresho mu Kigo cya gisirikare kiri i Kami, mu karere ka Gasabo.

EASF yitezweho kurwanya imitwe y’iterabwoba hamwe n’indi yose yitwaje intwaro ikorera mu karere ka Afurika y’uburasirazuba; aho ivugwa cyane ari Al Shabab irwanya ibihugu bitandukanye, ADF-NALU na LRA irwanya Leta ya Uganda, FDLR na RNC birwanya Leta y’u Rwanda, ndetse na FNL irwanya u Burundi.
Ku ruhande rwa Polisi y’igihugu yatanze abagera kuri 240 barimo 100 bazajya boherezwa mu butumwa bw’amahoro ku giti cyabo, Umuvugizi ACP Damas Gatare, yavuze ko abo bapolisi bose biteguranye ibikoresho bashobora kwifashisha aho rukomeye, mu guhosha imyigaragambyo, kurinda abantu n’ibintu ndetse no kongerera ubushobozi bagenzi babo bo mu bihugu bazajyamo.
“Ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo na Polisi bagize EASF ni ikintu kimwe, ariko kubohereza kubungabunga amahoro ku buryo burambye, ni ikindi kintu kikitubereye imbogamizi”, nk’uko Amb Chanfi yabitangaje ko ikibazo cyo kubura amikoro kizaganirwaho mu kwezi kwa gatatu k’umwaka utaha wa 2015, ubwo bazaba bitabaza abaterankunga bo mu muryango wa AU, uw’Ubumwe bw’i Burayi (EU) ndetse n’ibihugu bitandukanye.

Umuryango w’abibumbye (UN) hamwe n’uwa Afurika yiyunze (AU) bari basabye ibihugu bya Afurika kwishyira mu matsinda atanu yo gutabarana (itsinda ry’amajyaruguru, iry’uburengerazuba, irya Afurika yo hagati, iry’uburasirazuba ndetse n’iry’amajyepfo), bakaba bagomba gushyiraho ingabo zibahuza bitarenze impera z’umwaka wa 2015; ariko Akarere ka Afurika y’uburasirazuba ko kakaba kariyemeje guhita gashyiraho uwo mutwe bitarenze impera za 2014.
Agace ka Afurika y’uburasirazuba kashyizeho umutwe wa EASF kagizwe n’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Ethiopia, Sudan y’epfo, Sudan, Djibouti, Somali, Seychelles na Comoros.
Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru



Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
turi tayari kurinda umutekano aho tuzitabazwa hose kugira ngo amahoro ahagaruke,kandi twe ntan’igitangaza kirimo kuko tubifitemo ubunararibonye
akarere kacu kari kugenda gakomeye kandi ari nako karushaho gutera imbere uko bucya nuko bwira ibi nibikwereka rwose ikiza cyo kwishyira hamwe ndizerako ko ntawapfa kutumeneramo ibi kandi ni impamo , turashima cyane abayobozi bacu bakomeze kuturinda ari nako baduteza imbere uko bwije uko bukeye,
Any way ,turashimira Leta y’u Rwanda kuba yafashe iyambere ku kubaka igisilikare cy’akarere. RDF ijye ihora imbere mu kuzana amahoro mu karere no ku isi yose.
where is TZ
EAC,NA EALA babitwemereye muli iyo nama,kurwanya geno-side bongereho nokwamagana abapfobya genoside yakorewe abatutsi mu rwanda 1994.
ibyo bikorwa nibyo twari twarabuze ubu nicyogiheguhangana nuwariwe wese uzashaka kubuza amahoro akarere.
ibyo bikorwa nibyo twari twarabuze ubu nicyogiheguhangana nuwariwe wese uzashaka kubuza amahoro akarere.
Ikizere cy’umutekano urambye turimo kucyongera uko bukeye.
Iki gikorwa kiratanga ikezere cyo kwikemurira ibibazo tudategereje ab’ikantarange baza impitagihe.
waouh, u Rwanda rwiteguye neza guhangana n’umwanzi aho ava akagera cyane muri aka karere duherereyemo