Nyamasheke: Abatwara imodoka mu ishyamba rya Nyungwe barasabwa kwitwararika
Polisi irasaba abantu bose batwara ibinyabiziga mu ishyamba rya Nyungwe kwitwararika, bakamenya neza umuhanda bagendamo, bakanibuka kuruhuka mbere yo kwinjira mu ishyamba rya Nyungwe rigizwe n’amakorosi menshi.
Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda , CIP Emmanuel Kabanda, mu gihe hakomeje kuvugwa impanuka za hato na hato zibera mu ishyamba rya Nyungwe akenshi zikozwe n’ibimodoka bikururana biba bitwawe n’abanyamahanga.
CIP Kabanda avuga ko abashoferi bakwiye kwinjira mu ishyamba rya Nyungwe ibinyabiziga byabo byaraciye aho bisuzumirwa (controle technique) ariko kandi abashoferi bakibuka kuruhuka neza kugira ngo batagira ikibazo cyo gusinzira.
Agira ati “abashoferi bakwiye kwinjira muri Nyungwe bazi ko habamo amakorosi menshi , imodoka zabo zikaba zaraciye mu isuzumiro, bakaruhuka bihagije bikazabarinda n’uburangare bubashyira mu byago by’impanuka”.

Umwe mu bashoferi ukomoka mu igihugu cya Tanzaniya wakoreye impanuka mu ishyamba rya Ngungwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Ugushyingo 2014, avuga ko yinjiye muri Nyungwe atazi neza amakorosi yaho neza bityo akaza kugera ahantu yakata imodoka ikamunanira kugaruka, igahita igwa mu ishyamba.
Agira ati “twaguye ahantu ku musozi dutangirwa n’ibiti, byari kutubera bibi cyane kuko twari kugwa ahantu habi cyane, twinjiye mu ishyamba tutahazi neza kandi harimo amakorosi menshi, tugeze mu ikorosi rinini tunanirwa kurikata turenga umuhanda, twerekezaga muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Kongo”.
Muri iyi minsi ibiri ishize mu ishyamba rya Nyungwe hamaze kubera impanuka eshatu z’ibimodoka bikururana, iheruka kuba yabaye tariki ya 05 Ugushyingo 2014, ikaba yakozwe n’imodoka yari itwaye ibikomoka kuri peterori, kugeza ubu nta muntu uragwa muri izo mpanuka.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|