Rusizi: Umugabo yashatse kwica umugore we nawe ariyahura
Hakizimana Passo wo mu kagari ka Kamashangi, umurenge wa Kamembe, akarere ka Rusizi, mu ijoro ryo ku wa 5/11/2014 yateye umugore we, Hadidja Nyiraneza icyuma anamumenaho aside (acide) nawe yiyahuza aside ariko ntiyapfa.
Nyiraneza n’umugabo we ubu barwariye ku bitaro bya Gihundwe, Nyiraneza akaba avurwa ibikomere yatewe n’umugabo we Hakizimana, nawe akavurwa kubera Aside yanyweye nyuma yo gutera ibyuma umugore we ndetse akamusukaho aside.
Nyiraneza avuga ko umugabo we bari bamaze imyaka ine batumvikana bapfuye ko Hakizimana yigeze kumuca inyuma umugore akamufata. Akomeza avuga ko mbere y’uko umugabo amugirira nabi yabanje kunywa ibiyobyabwenge.
“Naratetse turya tutavugana, umwana amaze gusinzira mpita njya kumuryamisha, gusa aho nari ndyamye numvaga imyotsi myinshi y’ibitabi ariko sinabyitaho kugeza aho yaje kuntera icyuma mu ijoro, nkamusaba imbabazi ngo anjyane kwa muganga akanga ambwira ko yabaye inyamaswa,” Nyiraneza.

Akomeza avuga ko uretse guterwa ibyuma n’umugabo we ngo yanamusutse aside mu maso akikinga igitenge agahita ayimusuka mu myanya ndangagitsina agamije kumwangiza kugira ngo atazigera akundwa n’abandi.
Hakizimana udashobora kuvuga ariko ushobora kwandika, asobanura ko bari bafitanye ubwumvikane buke kugera aho mu mezi abiri batavuganaga kubera umusore witwa Habineza Aléxis wamuteranyaga n’umugore we.
Hakizimana wanze ko ifoto ye ikoreshwa mu itangazamakuru asobanura ko icyatumye ashaka kwica umugore we ari umujinya yagize nyuma y’uko amusabye ko bajya ku muyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kamembe ngo abunge umugore akabyanga, ahita afata umwanzuro wo kumwica we nawe akiyahura.
Kwa muganga aho arwariye, Hakizimana yicuza ibyo yakoze agasaba imbabazi kuko asanga ibyo yakoze bitari bikwiriye bitewe n’umujinya yagize.
Abaturanyi ba Hakizimana batabaye umugore we ubwo yari amaze kwanginzwa n’umugabo we, bavuga ko Hakizimana yari amaze iminsi afite imico mibi irimo no kutavuga ku buryo byari bibateye ubwoba.
Mu karere ka Rusizi ikibazo cy’amakimbirane mu ngo kikaba kigenda gifata intera kuko mu minsi itarenze itanu, undi mugore yari yiyahuye bitewe no guterwa inda n’umugabo we batabanye neza akamwirukana.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|