Musanze: Agonzwe na moto n’imodoka ahita yitaba Imana

Ahagana saa sita zo kuri uyu wa Gatanu tariki 07/11/2014, umukomvayeri witwa Mutoka agonzwe n’ipikipiki n’ikamyo imbere y’Ibitaro bya Ruhengeri mu Mujyi rwagati wa Musanze ahita yitaba Imana.

Umushoferi wa tagisi wakoranaga n’uyu nyakwigendera n’ihungabana nyinshi, yatangarije Kigali Today ko moto yakuruye konvoyeri agiye gukingura urugi maze agwa mu mapine y’ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso ifite nimero ziyiranga RAC 289 C imunyura hejuru ahita apfa.

Icyakora bamwe mu bagenzi bahitaga babonye iyi mpanuka iba, bavuga ko moto ifite puraki RC 283 I yaje yihuta igonga umukomvayeri ubwo yari yambukiranyije umuhanda agiye kuzana abagenzi bari hakurya y’umuhanda agwa mu ikamyo imugonga umutwe.

Uwitwa Munyazikwiye Pierre Céléstin agira ati “Nari nicaye hano maze uriya witabye Imana yarimo atarasa moto igiye kumukatira, iriya kamyo yikoreye amatafari ihita imukandagira”.

Undi mugenzi yunzemo ati “Njye nari nicaye hano hakurya hitegeye umuhanda ngiye kubona mbona iyi modoka isa niyitambitse mu muhanda iri gukatira abantu, ariko moto yo yari yarangije kuza ikubita umuntu ari bwo yamenekaga biriya birahuri, twumva umutwe uraturitse”.

Amakuru yemezwa na bamwe mu bapolisi bari aho impanuka yabereye, avuga ko yagonzwe bwa mbere na moto yikubita hasi ikamyo imukandagira umutwe, ahita apfa ako kanya.

Umushoferi wa FUSO yahise atoroka mu gihe umumotari wabanje kugonga nyakwigendera yajyanwe mu Bitaro bya Ruhengeri kuvurwa. Hagati aho umurambo wa nyakwigendera uri mu Buruhuko bw’Ibitaro bya Ruhengeri.

Nshimiyimana Léonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka