Nkusi Arthur yahishuye ibanga ryatuma Frankie Joe akomeza muri BBA
Umunyarwenya Nkusi Arthur nyuma yo kugaruka mu Rwanda asezerewe mu marushanwa ya Big Brother Afurika, yatangaje ko ibanga ryo kugira ngo Frankie Joe azabashe gukomeza ari uko yatorwa n’abantu bari mu bihugu bitandukanye kuko ngo gutorwa n’abanyarwanda gusa nta mahirwe menshi bizamuha kabone n’ubwo bamutora ari bose.
Aha Nkusi Arthur wasezerewe mu mpera z’iki cyumweru gishize yasobanuye ko muri ariya marushanwa batareba gusa ko igihugu cyawe cyagutoye ahubwo bareba niba watowe n’abantu bari mu bihugu bitandukanye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo, Nkusi Arthur yagize ati “Kuba naratoranyijwe mu bagombaga gutaha, si uko arinjye utarakurikije ibyo irushanwa risaba, ahubwo ni ubumwe bw’ibihugu bimwe na bimwe bifitanye bituma bagerageza gutanga amajwi ku bantu babo”.

Yakomeje avuga ko amajwi y’abanyarwanda bari mu Rwanda gusa nta kintu kinini cyane azamarira Frankie Joe mu gihe atanatowe n’abandi bari mu bindi bihugu.
Yagize ati “Kugeza ubu ntabwo amajwi y’abanyarwanda gusa afite icyo yafasha Frankie Joe, ahubwo birasaba ko dushakisha inshuti zacu ziri mu bindi bihugu hirya no hino ku isi bagatora. Kuko iyo bagiye kubara amanota ntago bareba umubare w’amajwi wagize, ahubwo bareba umubare w’ibihugu bigushyigikiye”.
Arthur yakomeje asobanura ko n’iyo mu gihugu umuntu umwe wenyine yagutora bafata nk’aho icyo gihugu kigushyigikiye mu gihe iyo bagutoye ari benshi cyane mu gihugu nabyo biba ari kimwe kuko nyine babona ko icyo gihugu kigushyigiye.
Ibi bisobanuye ko kuba Arthur yarasezerewe atari uko abanyarwanda mu Rwanda batamutoye cyane ahubwo ari uko iryo banga batari barizi.

Gutora Frankie Joe bikorwa mu buryo busanzwe bikorwamo, ni ukuvuga ko ushobora gutora ukoresheje ubutumwa bugufi (SMS), interineti na Wechat.
Gutora ukoresheje Wechat ni ubuntu ndetse ukemerwa gutora inshuro 100 mu cyumweru. Gutora unyuze kuri interineti ku rubuga rwa DSTV ubasha gutanga amahirwe inshuro 100 ku munsi. Unyura aha: http://bigbrotherafrica.dstv.com/Vote.
Gutora ukoresheje ubutumwa bugufi ni ukwandika muri telefoni yawe aho usanzwe wandikira ubutumwa bugufi ukandika ijambo “vote” ugakurikizaho izina rya Frankie Joe hanyuma ukohereza kuri 1616 waba ukoresha Tigo, MTN cyangwa Airtel.
Ubutumwa bugufi ni amafaranga 50.
Arthur Nkusi yageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 5/11/2014 mu ma saa saba z’amanywa akaba yakiriwe n’inshuti n’abavandimwe bamwishimiye cyane.
Amafoto yerekana uko byari byifashe ku kibuga cy’indege.





Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza yabikoze neza cyane
niyihangane izokata zihabera ntabwo abamyarwanda ntabwo twari tuzizi.
none se nibyo byatumye avuga ko yiyumvamo kuba umuganda kuruta umunyarwanda? Bazivamo Arthur.
Nagende yavuze ko yiyumvamo Uganda,umuswa mubiiiiiiiiiiiiiii