Rulindo: Abagore n’abagabo ntibavuga rumwe ku bitera amakimbirane yo mu miryango
Abagore n’abagabo batuye akarere ka Rulindo bitana ba mwana mu guteza amakimbirane mu miryango cyane cyane ashingiye ku bibazo bijyanye n’imitungo n’ubwumvikane bucye buterwa no gucana inyuma.
Aba baturage bavuga ko ikibazo gikunze kugaragara cyane mu karere kabo ari ikijyanye n’iby’amasambu,cyangwa se abagabo baba barashatse abagore batandukanye ,bityo ugasanga abana babo kimwe na ba nyina batumvikana mu kuba bagabana.
Iki kibazo kijyanye n’imitungo gikunze gukurura ubwumvikane bucye mu miryango kandi usanga abagore kimwe n’abagabo batakivugaho rumwe aho usanga bitana ba mwana ku bagitera kurusha abandi.
Ku ruhande rw’abagore Nyiraneza Esperance utuye mu murenge wa Tumba avuga ko abagabo ari bo batera ibibazo by’amakimbirane mu miryango kubera gushaka abagore batandukanye.
Yagize ati “Abagabo nibo batuma abagize umuryango bagirana amakimbirane kuko hari aho usanga umugabo ashaka abagore batandukanye , abana babyaranye n’abo bagore ntibumvikane ndetse na ba nyina. Niba abagabo bihanganaga bagashaka umugore umwe ntibyatera ibibazo nk’ibikunze kuboneka kubera imitungo y’imiryango.”

Naho ku ruhande rw’abagabo Kaberuka Deogratias we ngo asanga abagore bagira ubusambo bakabucengeza no mu bana babo bityo ubwumvikane buke ku bo badahuje ba nyina bukaba bwateza imvururu mu muryango.
Kaberuka yagize ati “Abagore bamwe jye nsanga ahanini ari bo bateza ibibazo by’amakimbirane mu miryango kubera kwanga abana batabyaye bakumva ko nta burenganzira abo bana bafite nk’ubw’abana babo mu muryango umwe kandi bava inda imwe.”
Umunyamabanga w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rulindo , Kangabe Marie Claudine, avuga ko ikibazo cy’amakimbirane mu miryango mu karere ka Rulindo ahari ariko ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira ayo makimbirane zirimo kwegera abagize umuryango cyane bahereye ku bagore bakabaganiriza uko bitwara mu ngo zabo mu rwego rwo gukumira ibitera amakimbirane .
Akarere ka Rulindo ni kamwe mu turere tugize intara y’amajyaruguru gakunze kugaragaramo amakimbirane yo miryango.
Gusa ngo kwigisha ni uguhozaho niyo mpamvu abayobozi mu karere ka Rulindo bahora baganiriza imiryango yo muri aka karere bagashakira umuti hamwe w’iki kibazo binyuze nko mu mugoroba w’ababyeyi no mu nama zitandukanye.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ye! Kwigisha ni byiza ariko njye nyamara ndabona rya tegeko rigenga umuryango rikwiye kwihutishwa kandi rikemera gushakana hatewe contract kuko byagabanya kuba abantu bahambiranywa n’itegeko bityo abashaka gutana bikaborohera aho kwicana!