Nyamata: Kwibumbira hamwe bimaze kubageza ku ntera ishimishije
Abanyamuryango ba Koperative DUFASHABACU, koperative y’Abagore bo mu murenge wa Nyamata ibumba amatafari ya Block ciment, costrat n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi, baravuga ko bishimira intera ibikorwa byabo bimaze kubagezaho, bitandukanye n’uko bari bameze bataribumbira muri iyi Koperative.
Kuva mu mwaka wa 2006 ishyirahamwe DUFASHABACU ritangiye kugeza ubwo ibaye Koperative DUFASHABACU, abanyamuryango bayo baravuga ko hari intera mu iterambere bamaze kugera ho biturutse ku nguzanyo bagiye bakura muri iyi koperative, kuko byakemuye bimwe mu bibazo bahuraga na byo mbere nko kwishyurira abana amafaranga y’ishuri, kubona inyubako zijyanye n’igihe mu ngo zabo ndetse n’ikibazo cy’ubutaka, nk’uko bivugwa na Nyiramana Dative.
Agira ati “mbere nari mbayeho nabi ariko mbikesheje iyi koperative maze kwiteza imbere kubera amafaranga nkuramo. Ubu maze kubaka inzu nziza mfite ibibanza bitatu ndetse nkaba maze no kugura inka kuri ubu ikaba ikamwa”.

Si ku ruhande rw’abanyamuryango gusa hagaragara impinduka mu iterambere, kuko n’umutungo wa Koperative nawo wazamutse dore ko itangira bakoreshaga amaforoma asanzwe mu kubumba, none ubu bakaba basigaye bakoresha imashini, ndetse bafite n’inzu yo gukoreramo nk’uko bivugwa na NIWEMUGENI Jacqueline, umuyobozi w’iyi Koperative.
“Ibi biniyongeraho no kuba ubu Koperative yujuje inzu ihagaze agaciro ka milliyoni mirongo itatu n’icyenda z’amanyarwanda, inzu twiteze ko izacyemura ikibazo cyo kuba twarakoreraga ibikorwa byacu hanze bikarinda no kwangirika”, Niwemugeni.
Avuga ko ubu koperative mu kwezi yinjiza amafaranga arenga ibihumbi 600 ariko ngo mbere barayarenzaga bakageza kuri miliyoni ebyiri, uko kugabanuka kukaba kwaratewe n’uko hari abandi bakora nk’ibyabo kandi bakabigurisha ku mafaranga make.

Mu gihe bishimira ibyo bamaze kugera ho, Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, RWAGAJU Louis avuga ko badakwiye guhagararira aho bageze ahubwo bagomba kongera ibyo bakora mu bwiza no mu bwinshi, kuko bizatuma babasha kwagura isoko.
Ati “ibyo bizatuma mubona amasoko ku buryo bworoshye kandi ibyo mukora binarenge akarere ka Bugesera, kuko ubu ibi mukora bigaragara ko bikiri ku rwego rwo kubakisha ku nzu ziciriritse”.
Koperative DUFASHABACU yatangiranye abanyamuryango 40 none ubu bageze kuri 61 biganje mo abagore kuko abagabo ari bane. Yari yatangiye ari ishyirahamwe ryakoraga ubuhinzi bw’inanasi n’ibihumyo nyuma iza guhindurira mu kubumba ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
kwibumbira hamwe mu matsinda bituma abanyamuryango bagira inyungu rusange bityo nicyo bashaka kugeraho neza , ariko burya ingufu z’umwe ntaho zigeza
kwibumbira hamwe mu matsinda bituma abanyamuryango bagira inyungu rusange bityo nicyo bashaka kugeraho neza , ariko burya ingufu z’umwe ntaho zigeza