Ngororero: Babiri babyariye mu bizamini bya Leta ntibyababuza kubikomeza

Muri iki gihe cy’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ndetse n’ay’icyiciro rusange, umugore umwe n’umukobwa bo mu karere ka Ngororero babyaye bari muri ibyo bizamini ariko ntibyababuza kubikora ngo babirangize, kuko ngo bari bariteguye neza amasomo yabo.

Umwe muri abo babyeyi witwa Drocas Nyirangizwenimana yakoreraga ikizamini ku ishuri ryisumbuye rya Muhororo mu murenge wa Muhororo maze abyarira ku bitaro bya muhororo.

Nyirangizwenimana uri kurangiza icyiciro rusange avuga ko kubyara bitatumye adakomeza ibizamini bye ndetse akaba yanabirangije kuko yari yarize neza kandi aharanira gutsinda atitaye ku ntege nke yari afite.

Mugenzi we usanzwe ari umugore nawe wabyaye atararangiza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye yakoreraga mu murenge wa Matyazo, abyarira ku kigonderabuzima cya Muramba. Aba bose ngo bashyirwaga ibizamini aho babyariye kandi bagacungwa kugira ngo hatabamo gukopera.

Umuyobozi w’uburezi mu karere ka Ngororero, Musabyingabire Petronille avuga ko abo banyeshuri bashyikirijwe ibizamini byose mu buryo bwizewe umutekano wabyo, kandi bizeye ko babikoze bo ubwabo.

N’ubwo nta tegeko ribuza abanyeshuri kubyara biga, abamenyereye uburezi bagira abanyeshuri (abagore n’abakobwa) biga mu mashuri yisumbuye kwirinda kubyara bakiri mu masomo, cyane cyane mu bizamini kuko bibasaba imbaraga nyinshi ndetse bikananiza umubiri.

Hari andi makuru avuga ko hari umunyeshuri wo mu karere ka Nyabihu wabyaye abana babiri (impanga) nawe akaba yarakomereje ibizamini bye mu bitaro bya Kabaya biri mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero uhana imbibi n’umurenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ALIKO LETA NAYO ISHYIGIKIRA AMAFUTI,MUREBYE UMUBYEYI WABYAYE

UKO ABA AMEZE YAKORA IBIZAMINI ATE KOKO!!! NI BIMWE

ABAYOBOZI NGO BASHAKA GUTANGA RAPORO NGO ABANYESHURI BOSE

BAKOZE NGO BASHIMWE.....UWO MUKOBWA IPFUNWE YARI AFITE

RIRAHAGIJE NGO ATE UMUTWE...

Mulindangabo Valens yanditse ku itariki ya: 12-11-2014  →  Musubize

Ngororero ndabona bitoroshe.nuwo wabyaye impanga nuwaho ,ku bitarobavuga ko aruwo mumurenge wa kabaya baazasuzumimpamvu

uwera yanditse ku itariki ya: 6-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka