Nyamagabe: Abaturage babangamiwe n’urusaku rwa radiyo ya gare
Abaturage batuye mu mujyi wa Nyamagabe, abawukoreramo ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi bitandukanye bavuga ko babangamiwe n’urusaku ruterwa na radiyo yitwa “Radiyo ya Gare Nyamagabe” bigatuma batabasha gukora mu mutuzo.
Radiyo ya gare ya Nyamagabe yatangiye gukora mu kwezi kwa Werurwe 2014, yashyizweho igamije kugeza amakuru ku baturage no kubafasha mu bindi bikorwa bitandukanye, ariko abaturage babangamiwe n’uburyo isakuza bigatuma akazi kabo kadakorwa mu mutuzo.
Bamwe mu baturage baravuga ko ibatera umutwe igatuma batabasha no gutekereza neza bitewe n’akazi bakora.
Uwitwa Jacqueline Uwimana yagize ati “iriya radiyo iratubangamira kuko nk’ubu buri munsi mba ndwaye umutwe, kubera akazi umuntu aba ari gukora ugasanga bimusaba gutekereza cyane, ariko iriya radiyo iyo irimo igusakuriza, ntabwo ubasha gutekereza ngo umenye icyo ugiye gukora n’uburyo ki uri bubigenze”.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gasaka, Radiyo ya gare Nyagabe iherereyemo buvuga ko ikibazo cy’urusaku rwa radiyo bukizi kandi ko n’abafite amahoteli bifuje ko icyo kibazo cyakemuka iradiyo ikagabanya urusaku.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasaka, Jean Bayiringire aravuga ko igihe cya mu gitondo cyangwa igihe abantu bari mu kazi nyiri iyi radiyo yari yasabwe kujya agabanya ijwi.
Yagize ati “twari twasabye ubuyobozi bwa radiyo ngo bagomba kugabanya mu gihe cy’akazi cyangwa cy’inama bakajya bagabanya imiziki bagashyiramo ijwi rito kugira ngo ritabangamira abaturage cyane ko bikubiye mu masezerano yagiranye n’akarere asaba icyemezo cyo gukora”.
Iyi radiyo n’ubwo hari aho ibangamye ariko ifite n’uruhare mu kugeza serivisi z’itangazamakuru zihuse ku baturage zirimo gutanga amatangazo atandukanye, ayo kuranga no kurangisha n’ayo kwamamaza ibikorwa by’ubucuruzi.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|