Rusizi: DASSO barashinjwa kwivanga mu kazi katabareba

Bamwe mu bayobozi b’imirenge yo mu karere ka Rusizi baravuga ko abagize DASSO bivanga bakirirwa bajya mubaturage gukemura ibibazo bitari mu nshingano zabo bagata akazi kabo bwite ko gucunga umutekano.

Mu busanzwe urwego rwa DASSO rucunga umutekano mu gihe habonetse abashaka kuwuhungabanya rukabashyikiriza ubuyobozi kugirango bahanywe bitabujije ko urwo rwego rwakunga abaturage bafitanye amakimbirane.

Nikuze Beatha, ushinzwe ibibazo by’abaturage mu murenge wa Nkungu, avuga ko abakozi ba DASSO bakorera muri uwo murenge badafite imikoranire myiza ubwabo kuko basigana mu kazi kabo hakabura abacunga umutekano aho baba barwanira kujya gukemura ibibazo by’abaturage mu cyaro kuruta uko bagaragariza ubuyobozi abateza umutekano muke.

Ibyo ngo usanga biteye impungenge uyu murenge kuko mu ijoro usanga nta bunganira abaturage gucunga irondo kuburyo iyo ubuyobozi bubiyambaje abenshi bavuga ko biriwe mu kazi bityo bagasigana hakaba habura abakora irondo.

Ibyo kandi bigarukwaho n’umuyobozi w’umurenge wa Nyakarenzo, Murenzi Jean Marie Leonard, uvuga ko DASSO yijandika mu bibazo by’aturage mu murenge ayobora kuruta uko yagaragaza aho biboneka kugirango inzego zishinzwe kubikemura zibafashe bityo agasanga bataramenya inshingano zabo neza.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere ka Rusizi, Sekanyambo Eusbert, avuga ko icyo kibazo kitari kizwi ku rwego rw’akarere aho atangaza ko agiye kugikurikirana mu maguru mashya kugirango abakora ayo makosa bisubireho.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yasabye abayobozi bafite ibibazo nk’ibyo kujya babigaragaza amazi atararenga inkombe kugirango hashakwe uburyo bwo kubikemura kuko ariyo mikorere myiza.

Yasabye kandi abayobozi b’urwego DASSO kwikosora mu kazi kabo bubahiriza inshingano bahawe dore ko banazihuguriwe mbere yo gutangira akazi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka