Kamonyi: Barasabwa kongera umusaruro uva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Ubwo yasuraga ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu murenge wa Rukoma, tariki 6/11/2014, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutungo Kamere, Evode Imena, yasabye abakozi bo mu birombe gukora cyane bakongera umusaruro kugira ngo bagere ku iterambere.

Uyu muyobozi ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yabatangarije ko gahunda Leta ifitiye ubucukuzi, ari uko umusaruro wiyongera ku buryo mu mwaka wa 2018, uzaba umaze kwikuba inshuro eshatu ku wabonekaga muri 2012.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi aganira b'abacukuzi ba sosiyete SRMC.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi aganira b’abacukuzi ba sosiyete SRMC.

Aragira ati “buri wese arebe umusaruro uri kugira uyu munsi, maze akube inshuro eshatu. Nimubigeraho n’amafaranga mwinjiza azikuba inshuro eshatu. Kandi buri wese amafaranga acyura mu rugo yiyongere n’ayo u Rwanda rwinjiza yiyongere”.

Imena yasobanuriye abacukuzi bo mu murenge wa Rukoma ibyo bazabigeraho ari uko bongereye ubushobozi n’ishoramari mu mikorere.

Yabasabye kongera ibikoresho n’abakozi ; bagakoresha imashini, ndetse n’uburyo bwo kuyungurura umucanga uvamo amabuye ya koluta bukongerwa. Kandi bagakora ubushakashatsi ku mabuye ashobora kuboneka mu kirombe mbere yo gutangira gucukura.

Imena asura ikirombe cya CODEMECOTA kiri mu kagari ka Murehe.
Imena asura ikirombe cya CODEMECOTA kiri mu kagari ka Murehe.

Abacukuzi bo muri Koperative CODEMICOTA ndetse n’aba sosiyeti yitwa SRMC basuwe n’umunyamabanga wa Leta, bagaragaje impinduka mu mikorere, kandi bizeye umusaruro uruta uwo babonaga.

Mbanda Gervais, ushinzwe umusaruro muri CODEMICOTA, atangaza ko bamaze amezi abiri bakoresha imashini mu bucukuzi, bikaba byihutisha imirimo ndetse ngo bizeye ko umusaruro uzikuba inshuro 10.

Muri uyu murenge wa Rukoma hari amakoperative n’amasosiyeti 11 akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Abacukuzi muri kimwe mu birombe byo mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi.
Abacukuzi muri kimwe mu birombe byo mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge Muvunyi Ethienne, ahamya ko abo bacukura amabuye bunganira ubuyobozi mu mihigo y’imibereho myiza n’iterambere kuko bafasha mu kuriha ubwisungane mu kwivuza, kubakira abatishoboye no kongera umubare w’abitabira gahunda yo kuzigama.

Mu rwego rwo kunoza imikorere, abacukuzi bagaragaje ko bakeneye kugezwaho umuriro w’amashanyarazi wo kubafasha gukora nijoro, no kwirinda abaza kwiba amabuye, bamwe muri bo bikabaviramo kugwirwa n’ibirombe.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mufungure gutanga impushya amabuye yarabonetse

gatera yanditse ku itariki ya: 7-11-2014  →  Musubize

Muhungure impushya kuko hari ah twabonye amabuye henshi

gatera yanditse ku itariki ya: 7-11-2014  →  Musubize

dukeneye umusaruro munini uva mu mabuye maze tukazamura ibyiherezwa mu mahanga bityo amadovize akiyongera

jabana yanditse ku itariki ya: 7-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka