Burera: Ikusanyirizo ry’amata rigiye kugirwa ikaragiro ryatangiye kwagurwa

Ikusanyirizo ry’amata ry’aborozi bo mu karere ka Burera bibumbiye muri Koperative CEPTL (Cooperative des Eleveurs pour la Production et la Transformation du Lait) ryatangiye kwagurwa kugira ngo rigirwe ikaragiro ry’amata n’ibiyakomokaho.

Iri kusanyirizo ry’amata riherereye mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, ryatangiye kwagurwa mu kwezi kwa 10/2014, ibikorwa byo kuryagura bikazarangira nyuma y’amezi ane.

Umuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko iryo kusanyirizo ry’amata riri kwagurwa ku bufatanye na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) ndetse n’ikigega gishinzwe guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse (BDF).

Ikusanyirizo ry'amata rya Cyanika ryatangiye kwagurwa mu kwezi kwa 10 muri 2014.
Ikusanyirizo ry’amata rya Cyanika ryatangiye kwagurwa mu kwezi kwa 10 muri 2014.

Iryo kusanyirizo nirimara kugirwa ikaragiro biteganyijwe ko rizajya ritunganya amata ndetse n’ibiyakomokaho birimo Yoghurt ndetse na Cheese (Fromage), bikajya bigemurwa hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu gihugu cya Uganda, gihana imbibi n’akarere ka Burera.

Gusa ariko n’ubwo iryo kusanyirizo ry’amata rigiye kugirwa ikaragiro byagaragaye ko ryakira amata adahagije ugereranyije n’aba akenewe kugira ngo ikaragiro rikore uko bikwiye.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 09/2014 iri kusanyirizo ryakiraga litiro z’amata 1200 gusa ku munsi kandi ubundi ikaragiro risaba litiro z’amata zitari munsi y’ibihumbi 5.

Icyo gihe umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yatangaje ko nta kabuza iryo kusanyirizo ry’amata rizaba ikaragiro ngo kuko mu karere ka Burera hari inka nyinshi zitanga umukamo zirimo n’izatanzwe muri gahunda ya Gira Inka zibarirwa mu bihumbi 7.

Iki ni igishushanyo mbonera kigaragaza uko ikaragiro ry'amata rizaba rimeze.
Iki ni igishushanyo mbonera kigaragaza uko ikaragiro ry’amata rizaba rimeze.

Ubundi ngo kuva ikusanyirizo ry’amata rya Cyanika ryatangira gukora mu ntangiriro z’Ukwakira 2013 kugeza mu ntangirizo z’umwaka wa 2014, ku munsi umwe ryakiraga litiro z’amata zigera ku bihumbi 2 rifite ubushobozi bwo kwakira litiro 2500 z’amata ku munsi.

Nyuma yaho ngo haje kuba ikibazo cyo gucunga nabi umutungo bitewe n’uwari perezida wa Koperative kuko aborozi bamwe bazana amata ntibishyurwe, bituma bahagarika kongera kuyazana.

Nyuma uwo perezida wa koperative baje kumukura ku buyobozi, ikusanyirizo ryongera gutangira kwakira amata bundi bushya, nk’uko Rubura Céléstin, Perezida mushya wa CEPTL abisobanura, yizeza ko umukamo bakira uzakomeza kwiyongera.

Koperative CEPTL igizwe n’abanyamuryango 1023 baturuka mu mirenge itandatu yo mu karere ka Burera ariyo Cyanika, Rugarama, Kagogo, Kinoni, Gahunga, Kinyababa na Butaro.

Biteganyijwe ko kwagura iri kusanyirizo bizarangira nyuma y'amezi ane.
Biteganyijwe ko kwagura iri kusanyirizo bizarangira nyuma y’amezi ane.

Umworozi uzanye amata kuri iryo kusanyirizo ahabwa amafaranga y’u Rwanda 180 kuri litiro imwe, naho bajya kuyafata aho atuye bakamuha amafaranga 150.

Ikusanyirizo ry’amata rya Cyanika ryakira amata y’aborozi, rikayapima, rikayakusanyiriza hamwe mu byuma byabugenewe, yamara kugwira rikayagurisha kuri kampani yo mu Rwanda icuruza amata n’ibiyakomokaho yitwa ANGEANA FRESH DAIRY Ltd.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndizera ko abaturage bo muri aka gace bagiye kujya baryoherwa n’ibituruka mu mata iri karagiro niryuzura

burera yanditse ku itariki ya: 6-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka