Volley U23: U Rwanda ruratangira guhatanira kujya mu gikombe cy’isi
Ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball y’abatarengeje imyaka 23 kuri uyu wa gatanu iratangira imikino y’igikombe cya Afurika kiri kubera muri Misiri. Iyi mikino kandi niyo izamenyekaniramo amakipe y’Afurika abiri azitabira igikombe cy’isi kizabera muri Brazil.
Nyuma y’iminsi yari imaze yitoreza mu bihugu by’Abarabu, iyi kipe itizwa n’Umunyakenya Paul Bitoke iratangira ikina na Libya mbere yo gukina imikino ibiri irukomereye ya Misiri na Tuniziya, maze ruzasoreze kuri Marooc.

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 21, yari yashoboye gukura umwanya wa gatatu mu marushanwa nyafurika y’abatarengeje iyo myaka yari yabereye muri Tuniziya mu mwaka ushize ndetse ishobora kuza imbere y’ibihugu nka Marooc, Algeria na Libya bazaba bari kumwe uyu mwaka.
Dore uko imikino yose iteganyijwe:
Kuwa gatanu tariki 7/11
Rwanda vs Libya
Egypt vs Algeria
Morocco vs Tunisia
Ku wa gatandatu tariki 8/11
Rwanda vs Tunisia
Algeria vs Morocco
Libya vs Egypt
Ku cyumweru tariki 9/11
Egypt vs. Rwanda
Morocco vs Libya
Tunisia vs Algeria

Ku wa mbere tariki 10/11- icyiruhuko
Ku wa kabiri tariki 11/11
Rwanda vs Algeria
Libya vs Tunisia
Egypt vs. Morocco
Kuwa gatatu tariki 12/11
Rwanda vs Morocco
Tunisia vs. Egypt
Algeria vs Libya
Jado DUKUZE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|