Ntarama: Abantu 37 bafatiwe mu mukwabu wo gufata inzererezi n’abadafite ibyangombwa
Mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera, hafashwe abantu 37 mu mukwabu wo gufata inzererezi n’abadafite ibyangombwa.
Muri uwo mukwabu wakozwe mu gitondo cyo kuwa 6/11/2014 hafashwe abantu barimo inzererezi, indaya, abajura n’abandi bahungabanya umutekano, nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama, Mukantwari Bertilde.
Agira ati “uyu mukwabu wakozwe hagamijwe guta muri yombi bamwe mu bahungabanya umutekano w’abaturage cyane aba bakaba bagaragara mu bikorwa nk’ubujura bunyuranye bw’amatungo ndetse no mu bindi bikorwa bibangamira abaturage bibabuza amahoro”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama avuga ko cyane uwo mukwabu wakorewe mu mudugudu wa Kabaha mu gasenteri kagaragaramo abapagasi benshi bakunze guhungabanya umutekano.
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko igiye kujonjora abo batawe muri yombi, maze hagakurwamo inzererezi zijyanwa mu kigo ngororamuco kwigishwa imyuga naho abandi basubizwe iwabo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|