Huye: Amaze kugera kuri byinshi mu myaka hafi 40 ari umucuzi

Umusaza Anastase Sebujangwe umaze hafi imyaka 40 akora umwuga w’ubucuzi avuga ko n’ubwo hari abawusuzugura wamugejeje kuri byinshi, ndetse n’urubyiruko yagiye yigisha ruri gutera imbere.

Sebujangwe ufite imyaka 72 aruzukuruje akaba atuye mu murenge wa Huye ho mu karere ka Huye. N’ubwo atabarirwa mu bakire cyane, ni umusaza wifashije utuye mu nzu yiyubakiye, kandi afite n’andi mazu.

Amafaranga akura mu bucuzi yanamubashishije kuriha amashuri y’abana be, ab’abahungu anabigisha uyu mwuga we ku buryo na bo ubatunze bakaba ari abantu bifashije.

Agaragaza ko uyu mwuga umufitiye akamaro cyane agira ati “mbere yo gutangira gucura, nakoraga muri kaminuza y’u Rwanda nk’umuyede. Icyo gihe nahembwaga amafaranga 17. Nahoranaga ubukene kuko ukwezi kwajyaga gushira yose yarashije ahubwo ndimo imyenda”.

Sebujangwe yemeza ko umwuga w'ubucuzi wamugejeje kuri byinshi n'urubyiruko yigishije rwiteje imbere.
Sebujangwe yemeza ko umwuga w’ubucuzi wamugejeje kuri byinshi n’urubyiruko yigishije rwiteje imbere.

Ibi rero byamuteye kwiyemeza gushaka ubundi buryo bwo kubaho ni uko atangira ubucuzi atyo.

Agira ati “Natangiye nsana ibikoze mu byuma nk’amasafuriya yacitse nkayateramo indiba, nkayasana. Ariko ubungubu n’isafuriya ndayikora; mfata amabati nkayateranya nkayikora. Nshobora gukora n’ingunguru, ... Nkora n’imbabura ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa mu ngo”.

Aho atangiriye uyu murimo ngo ntakibura amafaranga mu mufuka. Agira ati “nkikora muri kaminuza, nashoboraga kumara igihe nta faranga mfite. Ariko ubungubu bitewe n’uko ngenda mbona abaguzi b’ibyo mba nakoze, sinkibura amafaranga mu mufuka”.

Akomeza agira ati “iyo ukora akazi wikorera, ntabwo upfusha amafaranga ubusa. Uyabona uvuga uti ‘ninyapfusha ubusa sinzabona ayandi’. Ari ibihumbi bibiri ukaba warya kimwe ugasiga ikindi. Ariko iyo ukora akazi k’umushahara, bigera igihe cyo kuguhemba warayamaze”.

Ubucuzi bwazamuye n’urubyiruko

Aho abanyamyuga itandukanye babumbiwe muri Kora ubu ikorera ahitwa mu Rwabayanga, bagiye bigisha abakiri batoya cyane cyane urubyiruko rwabaga rutarabashije gukomeza amashuri cyangwa abakuwe mu muhanda.

Abigishijwe ubucuzi ubu ngo bamaze gutera intambwe nini bava mu bukene.

Umusaza Sebujangwe agira ati “urebye mu bo twigishije gukora, abenshi baguze za moto, baranatangara iyo babonye twigendera bakavuga ngo bariya se bafite iki? Ariko babona bagendera kuri za moto, ngo ese bariya ni ba bandi twajyaga tubona?”

Yungamo ati “ibyo byose babikesha ko bakora. Babikesha ko bakoresha amaboko yabo kandi bakamenya no gutekereza ntibapfushe ubusa”.

Birirwa bahondagura ibyuma ariko muhuye bagendera kuri Moto biguriye ntiwabamenya.
Birirwa bahondagura ibyuma ariko muhuye bagendera kuri Moto biguriye ntiwabamenya.

Ibi kandi byemezwa n’urubyiruko ruba muri koperative y’abacuzi bo mu karere ka Huye (COFOHU). Umwe muri bo umaze imyaka 6 yonyine atangiye uyu mwuga w’ubucuzi agira ati “maze kugira moto zigera muri enye. Mfite n’ibibanza mu mugi. Mfite n’amafamu mu rugo. Kandi ndi umuntu muto cyane”.

Uyu musore anavuga ko akimara kwiga iby’ubucuzi yabaye nk’ubipinga yigira mu rugo. Ariko ngo amaze kubona bimuyobeye yagarutse mu bucuzi, none bwamaze gutuma afata umurongo ugana mu bukire.

Mugenzi we umaze imyaka 12 muri uyu mwuga na we agira ati “nabaye umunyeshuri, nza kuba n’umushumba waragiraga inka. Maze kuba umucuzi narubatse, nshaka inkwano, nshaka umugore. Ubu ndubatse nta kibazo. Mfite n’umwana”.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka