Bugesera: Hatoraguwe umurambo w’umwana uri mu kigero cy’imyaka 5

Mu gishanga cy’uruzi rw’Akanyaru kiri mu mudugudu wa Rurindo mu Kagari ka Rurindo, Umurenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, hatoraguwe umurambo w’umwana uri mu kigero cy’imyaka itanu ubonywe n’abaturage bahiraga ubwatsi bw’inka kuri uyu wa kabiri tariki ya 04/11/2014.

Aya makuru yemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi, Ruzagiriza Vital uvuga ko abo baturage bahise bageza amakuru ku nzego z’ubuyobozi.

Yagize ati “abo baturage bahise badutabaza tugerageza kubaririza mu ngo zituriye aho no hirya yazo batubwira ko nta mwana waba warabuze, ubu turacyahakisha n’ahandi”.

Ruzagiriza avuga ko amakuru bafite ari uko uwo mwana yishwe n’amazi nk’uko byagaragajwe n’ibyavuye mu bizamini byakozwe n’umuganga. Uyu murambo watoraguwe bigaragara ko wari umaze igihe dore ko wari waratangiye no kwangirika.

Uyu muyobozi asaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo babacungira hafi kandi abaturiye uruzi rw’akanyaru bagasabwa kutareka abana ngo bajye hafi yarwo nta muntu mukuru uri kumwe nabo.

Uyu murambo nyuma yo gupimwa na muganga washyinguwe ariko ibikorwa byo gushakisha ababa bazi uyu mwana birakomeje.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka