Sudani yasabwe kwakira CECAFA nyuma y’uko Etiyopiya ikuyemo akarenge
Ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu karere ka Afurika yo hagati n’iyiburasirazuba (CECAFA) burifuza ko igihugu cya Sudani cyaba ari cyo cyakira amarushanwa ya CECAFA y’ibihugu ateganyijwe mu mpera z’uku kwezi.
Ibi bije nyuma y’iminsi mike igihugu cya Etiyopiya gitangaje ko kititeguye kwakira iri rushanwa biteganyijwe ko rizatangira tariki ya 24/11 rigasozwa tariki 6/12/2014.

Umunyamabanga wa CECAFA, Nicholas Musonye yatangaje ko basabye igihugu cya Sudani kwemera kwakira iri rushanwa kandi ko bategereje igisubizo mu mpera z’icyumweru turimo.
Ati “Twandikiye Sudani kandi dutegereje igisubizo. Turizera ko bashobora kutubwira aho bahagze mbere y’uko iki cyumweru kirangira. Kubera ko nta gihe kinini dufite ntabwo twigeze duha amahirwe ibindi bihugu nk’u Rwanda, Kenya cyangwa Uganda ngo babe bakwandika basaba kwakira iri rushanwa. Iyo ni yo mpamvu twandikiye Sudani aho dutegereje niba izabyemera”.

Ikipe ya Sudani yashoboye kugera ku mukino wanyuma w’iri rushanwa riheruka ryari ryabereye muri Kenya gusa iza gutsindwa n’iyi kipe yari mu rugo ibitego 2-0.
Ikipe y’igihugu Amavubi na yo ni imwe mu zitezwe muri iri rushanwa aho umutoza Constantine azashyira hanze urutonde rw’abakinnyi azifashisha mu mpera z’iki cyumweru, ndetse bakazabanza gukina umukino wa gicuti na Marooc bitegura iyi mikino.
Jado DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|