Rusizi: Umwana yatwawe n’umugezi aburirwa irengero

Umwana witwa Shema Darius w’imyaka 9 wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi yarohamye mu Mugezi wa Rusizi mu ma saa tanu zo ku wa 25/02/2015 ubwo yari agiye koga ari kumwe n’abandi aburirwa irengero.

Nk’uko bamwe mu bana bari kumwe nawe babivuga, ngo intandaro yo kurohama kwe yavuye ku mwembe yari afite waguye muri uwo mugezi hanyuma ashaka kuwukurikira, ari nabwo yahise yirohamo.

Umugezi wa Rusizi watwaye umwana akaburirwa irengero.
Umugezi wa Rusizi watwaye umwana akaburirwa irengero.

Abo bana bakimara kubona ko mugenzi wabo arohamye bahise bahuruza abantu bakuru baza kubatabara bajya mu mugezi bagira ngo barebe ko bamurokora ariko baramubura, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru umurambo w’uyu mwana nturaboneka icyakora bakomeje kuwushakisha.

Umugezi wa Rusizi ni munini ukagira amazi menshi kandi afite isumo. Uyu mugezi ukunda gutwara abantu cyane muri uyu murenge cyane cyane abana bato batazi koga, gusa ngo hari hashize umwaka wose batagira ibyo byago nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’Akagari ka Tara, Pokezi Pierre.

Pokezi avuga ko nubwo abana bajya koga muri uwo mugezi bibangamye cyane kuko nta hantu ho kogera ugira, ikindi kandi ngo bajyayo batazi koga ari nayo mpamvu ababyeyi basabwa gukumira abana babo kujya kuri uwo mugezi ukomeza gutwara ubuzima.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

ukurikije iyofoto aho uwo mwana yarohamiye ndabona arihabi cyane kuko amazi ari huta cyane kuwobona bishobora gutwara iminsi 3, ubwo nugutegereza umurambo we imana imwakire mubayo,

elias yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka