Komite y’abanyeshuri yatowe muri RTUC yiyemeje guteza imbere imyigire yifashishije ikoranabuhanga
Komite y’abanyeshuri barahiriye kuyobora abandi mu Ishuri rikuru ry’Ubukerarugendo (RTUC), biyemeje ko bagiye guteza imbere imyigire yifashisha ikoranabuhanga, kugira ngo bigabanye umwanya abanyeshuri batakazaga bajya gushaka amanota kwa mwalimu.
Uretse guharaniara inyungu rusange z’abanyeshuri no kuzamura ireme ry’uburezi, iyi komite yiyemeje no korohereza abanyeshuri mu kubona amanota yabo, nk’uko Evase Niyitanga, umuyobozi mushya w’abanyeshuri yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 27/2/2015.

Yagize ati “Icyo nshyize imbere ni icyo narahiriye mu mihigo, aho nasabye abanyeshuri ko ibijyanye n’ikoranabuhanga babigira ibyacu, bakajya babasha kubonera amanota ku gihe niyo yaba ari mu rugo akabona ubutumwa kuri telefoni bumubwira ibijyanye n’imyigire ye ku ishuri.”
Yavuze ko ubu buryo buzorohereza impande zose, haba abanyaeshuri, ababyeyi babo n’abayobozi, kandi akizera ko nta mbogamizi bazahura nazo kubera imikoranire hagati yabo n’ubuyobozi bubafasha.

Jerome Irankunda, asimbuye ku buyobozi yari yihaye inshingano zo guteza imbere imibanire y’ishuri n’abaturage, aho bari bariyemeje kujya bagira uruhare mu bikorwa by’umuganda no gufasha abatishoboye nyuma y’amasomo.
Abanyeshuri batandukanye nabo biteze byinshi kuri iyi komite ariko bakayisaba kurangwa n’ubunyangamugayo no kubaha abanyeshuri n’ubuyobozi, nk’uko byatangajwe n’umwe mu banyeshuri warangije muri byiciro bya mbere witwa Gaetan Mudenge.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
ARIYA MAHIRWENAYOKUBYAZWA UMUSARURO
NSHIMISHWA N’UBUTWARIBUKURANGA MURIBYINSHI SOUTHER AFRICA,SUDANI.LTUC NAHANDI NIBIGWI BYITEZWEHO BYINSHI MUMIHIGO WATUGARAGARIJE.
NIYITANGA Evase umuhigowawen’agashyamuri UR zosewowe haranira kuwsa ubundi uzaba umbira.turagushyigikiye. NKUSI AnatholeRUBONA
komereza ahoEvase NIYITANGA umuhigo wawe n’agashyamuri UR wese maze uzirebere
ibyo barahiriye bazabigereho maze imyigire yabo ikomeze itere imbere