Ruhango: Barishimira kuva mu mashuri yubatswe mu 1962 bakajya mu agezweho

Ubuyobozi bwa Groupe Scolaire Nyarugenge riri mu Kagari ka Burima, Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, ngo bwishimiye kuba Akarere ka Ruhango karabubakiye amashuri ajyanye n’igihe, nyuma y’uko bakoreraga mu mashuri ashaje yubatswe mu mwaka 1962.

Nsanzimana Jean Bosco, Umuyobozi w’icyo kigo, avuga ko nubwo amashuri barimo kubakirwa atari yuzura neza, ngo bizera ko bagiye guca ukubiri n’imbogamizi bahuraga na zo mu gihe cy’imvura.

Jean Bosco Nsanzimana, Umuyiobozi wa G.S Nyarugenge, ashimira ubuyobozi bwa Leta y'u Rwanda kuba bubakuye mu mashuri ashaje.
Jean Bosco Nsanzimana, Umuyiobozi wa G.S Nyarugenge, ashimira ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda kuba bubakuye mu mashuri ashaje.

Yagize ati “Birashimishije kuko ubundi nawe wirebeye biriya bisenge by’ariya mashuri urabona ko nta buziranenge bifite. Isaha n’isaha twahoraga duhangayitse ko bizagwira abana bacu barimo kwiga, gusa mu gihe maze hano, nta byari byakatubayeho”.

Akomeza avuga ko kubera ko amashuri ashaje ava kandi akaba atameze neza, iyo imvura iguye ngo bimura abana bayigiramo babimura bakabajyana kugama mu yandi mashuri.

Nsanzimana kimwe n’abandi barezi ndetse n’abanyeshuri bahiga, ubwo basurwaga n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse, ku wa 24 Gashyantare 2015, mu gikorwa cyo gusuzuma imihigo y’Akarere ka Ruhango, yavuze ko bashimira cyane Leta y’ubumwe iyobowe na Perezida Paul Kagame, uburyo amaze gutanga icyerekezo cy’uburezi mu Rwanda.

Iri ni rimwe mu mashuri barimo gusimbuza ngo yubatswe mu 1962.
Iri ni rimwe mu mashuri barimo gusimbuza ngo yubatswe mu 1962.

Abarezi n’abanyeshuri kandi basabye Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo kuzabashimirira Perezida Paul Kagame umurava n’umuhate ahora agaragaza mu gukunda Abanyarwanda.

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Munyantwali Alphonse, aganira n’abanyeshuli biga kuri iki kigo ndetse n’abarezi, yabasabye gukomeza gukunda igihugu cyabo, kandi nabo bakiga bafite umugambi wo kugiteza imbere. Ababwira ko bagomba guharanira guteza imbere gahunda za Leta bazitabira uko bikwiye.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Munyantwali Alphonse, aganira n'abanyeshuri ba GS Nyarugenge.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse, aganira n’abanyeshuri ba GS Nyarugenge.

Ishuri rya Groupe Scolaire Nyarugenge, ryigwaho n’abanyeshuri guhera mu mwaka wa mbere wa mashuri abanza kugera mu mwaka wa Gatandatu w’amashuli yisumbuye.

Bamwe mu banyeshuri ngo batangiye kwigira mu mashuri meza yubatswe n’akarere ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda.

Kugeza ubu hamaze kuzura ibyumba by’amashuri makumyabiri na bibiri ibindi bitandatu birimo bitatu byubaka n’Ingabo z’u Rwanda na bitatu byubakwa na REB ngo ntibiruzura.

Cyakora mu kubaka ibyo byumba by’amashuri byose ngo hakaba hazamo n’uruhare rw’abaturage.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza Ku bwiyi nkuru, ariko ibi byumba nibyuzura hazaba hakiri ikibazo cyibyumba 6 bishaje cyane

nsanzimana j.bosco yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka