Musanze: Abaturage babaruriwe imitungo barasaba ubuyobozi kubakura mu cyeragati
Abaturage bo mu Murenge wa Nkotsi mu Mudugudu wa Barizo barasaba ubuyobozi bw’akarere kubakemurira ikibazo cy’imitungo kababaruriye hakaba hashize hafi umwaka n’igice batarishyurwa mu gihe ngo batemerewe gusana cyangwa kurangiza amazu bari baratangiye kubaka.
Nyirahabimana Alphonsine afite inzu nini y’ imiryango itatu, irafunze n’inzugi z’ibyuma ndetse n’amadirishya arimo ariko ibikuta biracyari ibyondo.
Avuga ko yari yarasabye inguzanyo muri banki ya miliyoni eshanu yubaka iyo nzu y’imiryango itatu yo gukodesha ibyo kubarurirwa imitungo bije imirimo yo kuyirangiza irahagarara.

Agira ati “Njye nari maze kubaka nari naratse credit (inguzanyo) noneho ntararangiza neza barampagarika…ubu ndikwishyura kandi ayo mazu ni yo yakagombye kuba ari kumfasha kwishyura, ubu ndikwishyura nta kindi gikorwa nakora ubu byarahagaze.”
Nshamihigo Jean Marie Vianney uri mu kigero cy’imyaka 55, na we atuye muri uwo mudugudu. Inzu abamo ikigaragara ikeneye kuvugurwa ariko ngo ntacyo yayikoraho bararangije kumubarurira agaciro kayo.
Ati “Ubwo batubaruriraga umuntu yagendaga akaba yagura ikibanza kigura miliyoni imwe ariko kuva batubaruriye kugeza ubu ntabwo wakibona ikibanza cya hano ku muhanda cya miliyoni enye.”
Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere mu Karere ka Musanze, Musabyimana Jean Claude, avuga ko kuba hashize igihe ibarura ry’imitungo rikozwe bagiye kwimurwa ngo byahabwa agaciro kajyanye n’igihe bagezemo.
Avuga ko abaturage bafite uburenganzira ku mitungo yabo, agakana ko bababujije kuvugurura cyangwa kurangiza amazu bubakaga uretse abashaka kuzamuramo amazu mashya, akaba ari na cyo kibazo gihari.

Musabyimana akomeza avuga ko ubwo butaka hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyahateganyirije kuzahagurira IPRC Musanze.
Mu nama abaturage bagiranye na Guverineri Bosenibamwe muri Nzeri 2014 bamugejejeho icyo kibazo, umuyobozi w’akarere yijeje abaturage ko bitazagera ku bunani bwa 2015 batarabonye amafaranga yabo.
Hari ibaruwa yanditswe ku wa 09 Ukuboza 2014 ishyirwaho umukono n’abaturage 29 barebwa n’icyo kibazo bandikiye ubuyobozi bw’akarere basaba kurenganurwa ariko kugeza ubu ngo nta gisubizo bahawe.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Hashize igihe hakurikijwe itegeko imitungo yabo yahabwa agaciro ka none kubera ko n’ibibanza byazsmuye agaciro kubera abasharamari bakutikiye abanyeshuri ho abakiriye.Rero uzahabws ingurane kubona ikibanza byamugora.Visi meya wubukungu sfite ukuri,ubwo bzabisubiramo
Hashize igihe hakurikijwe itegeko imitungo yabo yahabwa agaciro ka none kubera ko n’ibibanza byazsmuye agaciro kubera abasharamari bakutikiye abanyeshuri ho abakiriye.Rero uzahabws ingurane kubona ikibanza byamugora.Visi meya wubukungu sfite ukuri,ubwo bzabisubiramo