Muhanga: Bagiye gukoresha miliyari n’igice mu kubungabunga Umugezi wa Nyabarongo

Ikigega gishinzwe kwita ku bidukikije mu Rwanda (FONERWA) cyatanze miliyari n’igice z’amafaranga y’u Rwanda ngo azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo ahanini kwita ku nkengero z’Umugezi wa Nyabarongo.

Bizimana Eric, Umuyobozi mu Karere ka Muhanga, ushinzwe Igenamigambi avuga ko akarere kateguye umushinga ugamije kubungabunga ibidukikije, bawushyikiriza ikigega cyita ku bidukikije mu Rwanda (Fond National pour l’Environnement au Rwanda).

Caritas Diyoseze ya Kabgayi ngo ikaba yaraje gukora undi mushinga wo kwita ku nkengero z’umugezi wa Nyabarongo, abaterankunga babasaba ko bayihuriza hamwe bituma aya mafaranga azamuka bitewe n’umubare w’ibikorwa bifuza gukora muri ako gace k’imisozi miremire ya Ndiza.

Inkengero za Nyabarongo ku gice cya Muhanga zigiye kubangwabungwa.
Inkengero za Nyabarongo ku gice cya Muhanga zigiye kubangwabungwa.

Bakundikize Pamphile, Umukozi wa Caritas ushinzwe ikurikiranabikorwa ry’umushinga wo kwita ku bidukikije mu buryo bukomatanyije mu bisi bibanziriza isunzu rya Kongo Nil, yavuze ko bagiye kubanza gukora amakarita ajyanye n’umwihariko wa buri gace, bakazakurikizaho guhugura abafashamyumvire mu kubungabungabunga ibidukikije.

Kayiranga Vincent, Umukozi wa FONERWA ushinzwe ikurikiranabikorwa, n’igenzura, avuga ko bazatanga izi miliyari mu byiciro 3 babanje kureba niba ayatanzwe mbere yarakoreshejwe neza kandi bagasaba ko mu kubungabunga ibidukikije harebwa n’inyungu z’umuturage.

Mu bikorwa by’ingenzi aya mafaranga arenga miliyari, agiye gukora harimo kubugabungabunga ubutaka kuri hegitari ibihumbi bitatu birenga, gutera amashyamba afata amazi aturuka mu mpinga y’imisozi ya Ndiza, gutera imirwanyasuri, gufata amazi y’imvura, kubakira abaturage biyogaze, no kuzamura imibereho y’abaturage ku bijyanye n’ubuhinzi bw’urutoki rwa kijyambere ndetse n’ibindi.

Imirenge ya Rongi, Nyabinoni, Kiyumba, Rugendabali, Kibangu na Mushishiro yo mu Karere ka Muhanga ngo akaba ari yo izakorerwamo ibikorwamo ibikorwa byo kubungabunga inkengero z’Umugezi wa Nyabarongo.

Ernest Karinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibidukikije n’ingirakamaro nibibungabungwe

TUYISENGE Philbert yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka