Cyahinda: Mu imurikabikorwa twishimira kwerekana ibyo dukora kurusha kugurisha -Abikorera
Bamwe mu bikorera ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere bakorera mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko umwanya bahabwa wo kugaragaza ibikorwa byabo mu ruhame ari ingenzi kuri bo, kuko utuma bunguka abakiriya bashya.
Ibi babitangaje ubwo bari mu imurikabikorwa ku wa gatatu tariki ya 25/02/2015, ku Murenge wa Cyahinda.

Bavuga ko baba basanzwe bakora ibikorwa byabo bakabigurisha n’abaturage bo mu murenge wabo gusa, ariko ngo iyo habayeho kumurikira n’abandi ibikorwa byabo babasha kubona abandi bakiriya baturutse mu yindi mirenge.
Ntakirutimana Froduard ukorera mu Gasantere ka Viro kari mu Murenge wa Cyahinda agira ati “Iyo tugize tombora tukabona umunsi nk’uyu w’imurikabikorwa twebwe ntabwo twishimira kugurisha, ahubwo tuba twishimiye kumenyekanisha ibikorwa, ku buryo ushaka kugura we noneho adusanga aho tukorera muri santere ya Viro”.

Icyakora nubwo aba bikorera bavuga ko uyu mwanya w’imurikabikorwa ubafasha kugaragaza ibikorwa byabo, banavuga ko iri murikabikorwa ritaba kenshi muri uyu murenge ibi ngo bigatuma hari igihe bashaka kugaragaza ibikorwa byabo ariko bakabura inzira babinyuzamo.
Kuri iki kibazo umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyahinda, Vincent Nsengiyumva avuga ko ariko bimeze, gusa ngo ubuyobozi buteganya kujya butegura imurikabikorwa nibura buri gihembwe.
Ati “Icyo abaturage bavuga nicyo kuko imurikabikorwa koko birakwiye ko nibura ryajya riba buri mezi atandatu, ariko ubu mu bushobozi bwari bwabashije kuboneka twajyaga turitegura rimwe mu mwaka, gusa ubu umwaka utaha turateganya ko nibura buri gihembwe twazajya dukora imurikabikorwa”.

Muri iri murikabikorwa abagaragaje ibikorwa byabo ni abikorera bacuruza, abakora imirimo y’ubukorikori, ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere bakorera mu Murenge wa Cyahinda.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
twishimire ibyo tumaze kugeraho iwacu iyo mu turere kubera ubuyobozi bwiza
Ni uko muba mufite bikeya. None se ubwo iyo kwihaza umaze kubigeraho, ntusagurira n’amasoko, maze ifaranga rikakugeraho?
Naho kwerekana ibyo ukora udashobora kugurisha ntabwo nabishyigikira, ubwo se haba harimo gahunda yo kurwanya ubukene?