Nyamabuye: Yakubiswe agirwa intere akekwaho ubujura

Umugabo witwa Nshimiyimana Alphonse utuye mu Mudugudu wa Nyarucyamo II, mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye yaraye akubiswe ahinduka intere, afatiwe mu ishuri riri muri uwo mudugudu ryitwa Gahogo Adventist Academy arimo kwica inzugi ngo yibe mu bubiko bw’iryo shuri.

Umugabo witwa Nshimiyimana Alphonse utuye mu Mudugudu wa Nyarucyamo II, mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye yaraye akubiswe ahinduka intere, afatiwe mu ishuri riri muri uwo mudugudu ryitwa Gahogo Adventist Academy arimo kwica inzugi ngo yibe mu bubiko bw’iryo shuri.

Icyatumye uyu mugabo akubitwa cyane ngo ni uko yakomerekeje umwe muri abo bazamu ndetse akanavunika ku rutugu, maze bagenzi be bahita bamwahuka bamukubita ingingo zose nta mbabazi.

Yakomerekejwe ahantu hatandukanye bigaragara ko yakubiswe n'amaguru.
Yakomerekejwe ahantu hatandukanye bigaragara ko yakubiswe n’amaguru.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyarucyamo II, Mpabadashima Hildebrand yatangarije Kigali Today ko abazamu bamutabaje mu ma saa munani z’ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25/02/2015 bamaze kunegekaza Nshimiyimana ku buryo atashoboraga guhaguruka ngo agende.

Uyu muyobozi ngo yitabaje polisi ariko imubwira ko agomba kujyana uwo mugabo kwa muganga niba yakubiswe.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Umudugudu wa Nyarucyamo II avuga ko kugeza mu ma saa cyenda ku wa 25/02/2015, uyu mugabo yari ataravuzwa kubera ko nta mafaranga afite kandi akaba nta bwishingizi bwo kwivuza afite, ariko ngo ubuyobozi bw’ishuri yakubitiwemo bukaba bwemeye inkunga yo kumuvuza.

Yanegekaye kandi nta bwishingizi bw'ubuvuzi afite.
Yanegekaye kandi nta bwishingizi bw’ubuvuzi afite.

Nshimiyimana we avuga ko atari agiye kwiba ahubwo ko abazamu b’iryo shuri bamufatiye mu muhanda ataha bakamujyana mu kigo maze bakamukubitirayo. Abaturiye hafi y’aho ibi byabereye, bavuga ko uyu mugabo yatangiye gukubitwa mu masaa tatu z’ijoro kugeza saa munani.

Mu mujyi wa Muhanga cyane cyane mu Kagari ka Gahogo hakunze kuvugwa ubujura buciye icyuho, kandi bamwe mu bahatuye bagakekwaho ubufatanyacyaha mu guhisha abo bajura no kubagirira ibanga.

Abaturage kandi binubira ko iyo bafashe abajura nk’uko babageza kuri polisi ikabarekura kubera kutabona ibimenyetso nabo bagahitamo kwihanira.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 3 )

abakose ikosa rwokwihanira babibazwe kuko itegeko irivugako nta muturage wihanira kuko hari amategeko

rwema yanditse ku itariki ya: 26-02-2015  →  Musubize

nukuri uwo mugabo bamukomeze nanjye Nyarucyamo II Bari Bahanyikiye.

Phiso yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

uwomugabo kowumva bamufashe satatu bakagenda bamukubita kuki atatabaje ngo bamutabare? Police ikomeze imufashe nibimufata ahanwe. murakoze

nitwa Protais Nzakizwanimana yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka