Umuhanzi Kizito yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 muri gereza

Urukiko rukuru rwakatiye umuhanzi Kizito Mihigo igifungo cy’imyaka 10, nyuma yo kumuhamya ibyaha bigamije kugirira nabi ubutegetsi buriho, mu isomwa ry’urubanza rwari rumaze hafi umwaka ruburanishwa.

Iki gihano yahawe kikaba ari cyo gito ugereranyije na bagenzi be baburanishwaga hamwe ari bo Ntamuhanga Cassien wari usanzwe ari umunyamakuru wahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 na Dukuzumuremyi Jean Paul wari umusirikare wahanishijwe igifungo cy’imyaka 30, mu gihe umugore Niyibizi Agnes yagzwe umwere.

Umuhanzi kizito wamenyekanye cyane mu Rwanda mu ndirimbo zihimbaza Imana n’izikangurira abantu amahoro, urubanza rwe rwari rutegerejwe na benshi haba mu bakunzi be n’abandi bakurikirana amakuru muri rusange.

Yahamwe n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Gusa urukiko rwamuhanaguyeho icyaha cyo gucura umugambi w’iterabwoba kuko ibikorwa yakoze bigaragaza umugambi wo kwica Depite Bamporiki bitewe n’urwango yari amufitiye, rwaterwaga n’ibibazo bagiranye ubwo bombi bari abahanzi.

Kizito Mihigo na bagenzi be batawe muri yombi mu kwezi kwa 4/2014, bakurikiranyweho ibyaha byo guhungabanya umudendezo w’igihugu. Kuva icyo gihe urubanza rwabo rwagiye rusubikwa bitewe n’abo baburanishwaga hamwe ariko Kizito we ntiyigeze arushya ubutabera kuko ibyaha hafi ya byose yashinjwaga yarabyemeraga.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

kizitowe ihangane warizize

Nyemina yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

kizito mihigo yihangane! rubyiruko nkunda twitondere amagambo atujyana ahabi.

aheza yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

ndashimira leta yurwanda ko ikora ukwamategeko abiteganya.kdi kizito ndamushimira ubutwari yagize bwokwemera ibyaha akanabisabira imbabazi.imana imuhe gukomera.

sayinzoga jeannette alias cadette yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

ubwo se korohereza ubutabera byamufashije iki? ko ataruhanije akemere, agasaba nimbabazi koko, abacamanza mugerageze, mumugabanyirize ho gato, murakoze.

tity yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Ok turashimira ubutabera bw’urwanda ko bukora ibyamategeko neza kandi bukaba bubikora murwego rushimishije.
Imyaka 10 simike mu gihome kumusore nka Kizito warufite ejo heza akaba wenyinye amatekaye agiye kusubira inyuma imyaka 10 kuzongera kufata umurongo bizamufata hafi indi 5 arangije igihano cye re-integration.
Niyo mpanvu nsaba abasore ndetse numuntu wese kongera kukunda igihugu cye ntukabe umwanzi wigihugu cyawe kuko namakosa akubyarira ingaruka nkizi mubonye kdi ntakintu nakimwe bikugezaho uretse imihangaiko.
Haricyo utakunze mu miyoborere ufite inzego washiriweho ugezaho ikibazo cyawe haba umuvunyi,Transperancy ndetse nizindi kuki uta umwanya wikirera umutwaro uzakugora gutura?bivemo wiyubake wubake nejo hawe nahikihugu cyawe.
MURAKOZE.

hirwa yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka