Ingabo za Congo zatangiye kurasa ku birindro bya FDLR biherereye Rutshuru
Ibikorwa by’ingabo za Congo byo guhashya umutwe wa FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru byatangiriye mu bice bitandukanye bya Rutshuru ahasanzwe hazwi nk’ibirindiro bya FDLR, kuri uyu wa gatanu tariki 28/2/2015.
Ahitwa Tongo, Kazaroho, Mabenga, Kirumba na Cyahi niho habereye imirwano ikomeye abarwanyi ba FDLR bakurwa mu myanya yabo hakoreshejwe intwaro zikomeye, ku buryo byageze mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 28 imirwano amasasu acyumvikana hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo, nk’uko abahaturiye babitangarije Kigali Today.

Abatuye Rutshuru baravuga ko imirwano yatangiye ku gicamunsi, ahitwa Tongo hari ibirindiro bikomeye bya FDLR, ikomereza mu bice bihakikije ariko aho imirwano yakomereye ni ahitwa Chahi hari ibirindiro bya Brig. Gen. Omega.
Ibikorwa bya kurwanya FDLR byatangijwe n’ingabo za Congo bibaye zidafatanyijwe na n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), zishingiye ko igikorwa cyo kurwanya FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru kiyobowe n’abasirikare baregwa ibyaha byo guhohotera uburenganzira bwa muntu.
Urugamba rwatangiriye Rutshuru rukaba ruyobowe na Br Gen Sikabwe Fall aho urugamba rushobora gukomereza mu mashyamba y’ibirunga abarwanyi ba FDLR bahise bahungiramo.
Hari hashize iminsi ingabo za Kongo zihagaritswe umurwanyi wa FDLR Noah Hategekimana ufite ipeti rya Majoro ndetse akaba yaroherejwe mu Rwanda wafatiwe mu bice bya Mweso ubwo yari mu bikorwa by’ubuhuzabikorwa bwa FDLR muri ako gace.
Abaturage batuye Rutshuru bakaba bavuga ko uretse kuba abarwanyi ba FDLR bashobora guhungira mu mashyamba ya Pariki abandi bahise bahungirwa ahitwa Bukama ku birometero bitatu uvuye Mweso, abaturage bakaba batangiye guhungira ahitwa Kitchanga na Masisi.
Iyi ntambara ibaye yari imaze igihe itegerejwe ndetse bamwe mu barwanyi ba FDLR bari baramaze kuburwa kuva mu birindiro byabo bagashaka ahandi bajya kuko bagiye guterwa nkuko Niyibizi Jean Bosco wari usanzwe ari umurwanyi wa FDLR ahitwa Binza yabitangarije Kigali Today tariki 24/2/2015
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
FArdc nta bwo yashobora fdrl niyiyambaze inkotanyi tuyereke icyo gukora
Tubitege Amaso. Bariya Si Abantu Bo Kwizera
Niba DRC itadushushanya, grands lacs yaba igiye kubona amahoro
Ariko ye ibyomuvuga murasetsa.murimwe ninde warwanye nimbwa wenda.ahubwo akaga nitwe kagwira tutitonze namwe ntimuzi urwiyenzo bazarasa noku rwanda ntimwibuka abapfuye ejobundi ngobararwanya m23 nimutuze baje.
izonibwacyazomuFDRLntizi imbaragamuzehe wacukoaturimbere
reka turebe umusaruro biza gutanga kuko akenshi usanga abakongomani muri rusange bavuga kurusha uko bakora
izo nimbwa zimoka zitaryana ntabwo zidutera ubwoba sibi jenosiderise bikumbuye kumena amaraso ariko ntanzira babona turakanuye na Muzehe wacu.
Muduhe amakuru y’urupfu rwa Gen.Musare
FDLR se ibahe? bage babashuka mwemere!
erega FDLR nti aho. ahubwo abanyapolitike baba bashaka aho bahera bagaraza ko byacitse.