Col. Tom Byabagamba na bagenzi be basabye urukiko ko baburanira hanze

Col Tom Byabagamba na bagenzi be bakurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, basabye urukiko ko barekurwa bakaburana bari hanze, ariko ubushinjacyaha bwo buhakana iki cyifuzo buvuga ko bakurikiranyweho ibyaha biremereye bishobora gutuma batoroka igihugu.

Ni mu rubanza rwari rwasubukuwe kuri uyu wa gatatu tariki 25/2/2015, aho mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare rw’i Kanombe, Col Byabagamba na bagenzi be bavuga ko basanga impamvu zashingiweho bafungwa mbere zitakiriho.

Col. Byabagamba na bagenzi be bari basabye gufungurwa bakaburana bari hanze ariko ubushinjacyaha bwateye utwatsi ikifuzo cyabo imbere y'urukiko.
Col. Byabagamba na bagenzi be bari basabye gufungurwa bakaburana bari hanze ariko ubushinjacyaha bwateye utwatsi ikifuzo cyabo imbere y’urukiko.

Uburwayi bwa Sgt Kabayiza Francois wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda, ni impamvu yatumye ku wa 27 Mutarama 2015 uru rubanza ruhuriwemo na Brig. Gen. Frank Rusagara wasezerewe mu ngabo n’uyu Sgt Kabayiza wari umushoferi we na we wasezerewe mu ngabo na Col Tom Byabagamba wahoze ayoboye itsinda ririnda umukuru w’igihugu.

Mbere yo kubazwa niba biteguye kuburana, impaka zamaze umwanya utari muto, zatinze ku burwayi bwa Sgt Kabayiza, aho yabwiye urukiko ko imiti yahawe ntacyo yamumariye kandi atarabona imiti y’umwijima, avuga ko afite indwara ya Hepatite B.

Mu ijambo ritomoye yabwiye urukiko ko atavuwe mu buryo bukwiye, ngo kuko imiti yahawe yamugizeho ingaruka, kandi ngo ntiyabashije kongera guhura na muganga wayimuhaye ngo abimubwire.

Sgt Kabayiza waranzwe no gutitira no gukorora bya hato na hato, yabwiye urukiko ko hari amafunguro atabona yandikiwe na muganga kubera indwara ye, asaba ko yarekurwa akazabona uburyo bwo kwita ku buzima bwe ngo kuko yumva amerewe nabi cyane.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko rukuru rwa gisirikare ko ibivugwa na Sgt Kabayiza atari byo, ko yavuwe ku buryo buhagije. Bwavuze ko kuba avuga ko afite indwara y’umwijima, atawutewe ni uko afunzwe kuko avuzwa nk’abandi bose.

Bwanzura ku burwayi bwa Sgt Kabayiza, bwavuze ko azakomeza kuvuzwa nk’abandi, kandi ko ibyo muganga azategeka birimo n’indyo yihariye bizakorwa.

Uko ari batatu iyi ngingo yashojwe, babajijwe niba biteguye kuburana, Col. Byabagamba na Brig. Gen. Rusagara na Sgt Kabayiza babyemeye ntawujuyaje, babajijwe niba baburana bemera cyangwa se bahakana ibyaha, ijambo kuri buri umwe ryumvikanye ni “Simbyemera.”

Mu rubanza rubanziriza urundi, abaregwa uko ari batatu n’abunganizi babo, babwiye urukiko ko impamvu zagendeweho mu kubafunga by’agateganyo zitakiriho. Kotsa igitutu abatangabuhamya, gucika ubutabera no kuba igihe bakenerwa icyo ari cyo cyose, urukiko rwababona, ni zo mpamvu zagendeweho mbere, mu kubafunga by’agateganyo iminsi 30.

Abunganizi babo babwiye urukiko ko basanga iperereza ryararangije gukorwa, bityo bagasanga izi mpungenge zitakiriho. Uwunganira Rusagara na Kabayiza, yabwiye urukiko ko ubuzima bw’umwe mu bo yunganira ,Sgt Kabayiza, bumeze nabi cyane, ko iyi yaba impamvu yo gukurikiranwa ari hanze.

Banzura bose babwiye urukiko ko nibura rwazareba n’imirimo aba bose bakoreye igihugu, ko kandi ari ubwa mbere bagejejwe mu butabera. Babwiye urukiko ko mu gihe rwabarekura by’agateganyo, rwashyiraho itegeko ry’uko batava mu gihugu cyangwa se ngo barenge Umujyi wa Kigali.

Brig. Gen Rusagara we yabwiye urukiko ko ubu konti ze zo muri CSS zafunzwe atabasha no kwishyura umwunganira, bityo ngo ahawe gukurikiranwa ari hanze, yakemura ibyo bibazo byose. Ku bushinjacyaha bwa gisirikare, bwo bwavuze ko ibyo basaba binyuranyije cyane n’amategeko, ko nta shingiro bifite.

Bwabwiye urukiko ko impamvu zagendeweho mbere ni ubu zikiriho. Bwabwiye urukiko ko rwazemeza ibyo umucamanza wa mbere yakoze.

Kuri Rusagara, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ibyo asaba byo kugera kuri konti ze ntabyo yangiwe, kandi ngo icyo agomba kumenya ni uko afunzwe, ngo kuko niba ashaka kugirana gahunda zirambuye n’umucungamutungo wa banki, ngo ni ejo yazasaba gutaha ubukwe cyangwa kwigira mu zindi gahunda.

Uko ari batatu bakurikiranyweho ibyaha birimo kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, gukora ibikorwa bigamije gusebya umukuru w’igihugu, guhishira nkana ibimenyetso byakwifashishwa.

Icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko kihariwe na Brig. Gen Rusagara naho kuri Col. Byagamba yihariwe icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu. Icyemezo cya nyuma ku rubanza rubanziriza urundi kizafatwa tariki 2/3/2015.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

A anti nibahabwe ubutabera bukwiye kdi nubuzima bwabo bubungwabungwe mugihe amategeko abibemerera

Rudoviko yanditse ku itariki ya: 26-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka