Gicumbi: Abana basaga ibihumbi bitanu bataye ishuri muri 2014
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi iragaragaza ko umubare w’abana bata ishuri ukomeje kwiyongera, kuko umwaka wa 2014 warangiye abanyeshuri 3296 bigaga mu mashuri abanza bayataye, ndetse abandi 2145 bigaga mu mashuri yisumbuye bayaretse.
Iyi mibare yatangajwe n’umukozi w’umusigire mu Karere ka Gicumbi ushinzwe uburezi mu mashuri abanza n’ay’incuke, Sibomana Albert, mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Gicumbi yateranye ku wa 25/2/2015 yiga uburyo bagarura abana bataye ishuri bakiga.
Sibomana avuga ko aba bana bata amashuri bigira gusoroma icyayi bafasha ababyeyi babo ndetse bamwe bakajya gukoreramo amafaranga, no kujya gukora ubucukuzi mu birombe by’amabuye y’agaciro.

Umurenge ufite abana benshi bataye ishuri ni uwa Nyankenke ufite abana bagera muri 364 mu mashuri abanza, naho Umurenge wa Giti ukagira abana 284 nk’uko Sibomana akomeza abivuga.
Mu mashuri yisumbuye ho umurenge ufite abana benshi bataye ishuri ni uwa Muko ufite abana 127, hagakurikiraho Umurenge wa Rutare ufite abana 108.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Aléxandre avuga ko hari ingamba zari zikwiye gufatwa mu kugabanya umubare w’abana bata ishuri.
Zimwe muri zo harimo gukorana n’inzego zose kugira ngo aho abana bari hose bagarurwe mu ishuri.

Ikindi ni ukumenyesha ababyeyi mu nteko z’imidugudu n’utugari ko imiryango igifite abana mu ngo banze kujya ku mashuri bagomba kubashyikiriza ubuyobozi bakagirwa inama.
Hari kandi gahunda yo gukusanya abana bose banze kujya mu ishuri kubera ko batabishaka bakajyanwa mu kigo gishinzwe gucumbikira inzererezi (transit center) bakigishirizwamo.
Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi yemeje ko umuntu wese uzafatanwa umwana wataye ishuri azabihanirwa, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bakaba bagiye gutangira igikorwa cyo kubagarura.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
barabura gushakisha ikibazo nyamukuru gituma abana bata ishuri ngo barakangisha kubajyana mu kigo cy’inzererezi?
Ese ku ishuri, mu rugo, imiyoborere, abikora make, amafaranga y’ishuri atemewe n’ibindi ntibyaba biri mu bitera iki kibazo?