UNESCO yambitse perezida Kagame umudari wo guteza imbere ikoranabuhanga
Iri shimo perezida Kagame yarihawe mu nama iri kubera i Paris mu Bufaransa, aho yahuriye n’abandi bayobozi bo hirya no hino ku isi, bakaba bari kwiga ku ngamba zafatwa mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ihanahanamakuru mu burezi.
Turacyakurikirana iby’iyi nama irimo kuba, mukomeze mubane natwe ku makuru arambuye…
Amwe mu mafoto y’ibiri kubera i Paris
Perezida Kagame na Carlos Slim (uheruka iburyo) bashimiwe na UNESCO ku ruhare rukomeye bagaragaza mu iterambere ry’koranabuhanga./Foto:Urugwiro.
Aha perezida Kagame, carlos Slim na Irinia Bokova baragana ahabera inama./Foto: Fred Mwasa, Kigali Today
Imirimo y’inama irakomeje, perezida Kagame (hagati), Irinia Bokova (ibumoso) na Carlos Slim (iburyo) bafata ingamba zo guteza imbere kurushaho ikoranabuhanga./Foto: @RenatoFloresC.
Aha Abanyarwanda baba i Burayi cyane cyane i Paris bari mu byishimo bidasanzwe baje gushyigikira Perezida Kagame