Maurix Music Studio yatangiye gukorera muri Kigali
Maurix Music Studio, inzu itunganya umuziki yamamaye cyane mu Rwanda mu mwaka wa 2009 ubwo yakoragamo producer Maurix afatanyije na Dr JACK uherutse kwitaba Imana, yamaze gufungura imiryango i Kigali.
Iyi studio yakoreraga mu Karere ka Huye yakoze indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda zamenyekanye cyane, zirimo Mbwira Yego ya Tom Close, Amahirwe ya nyuma ya The Ben, Sindi indyarya ya Urban Boys, Nakoze iki? ya Riderman, We are one ya Patrick Nyamitari, iz’ amatorero Ndangamuco nk’ Inyamibwa ryo muri Kaminuza y’u Rwanda, amakorali nka Choral de Kigali, n’izindi.

Producer Maurix yatangarije Kigali Today ko ahagana mu mwaka wa 2010 yaje kunyarukira mu gihugu cya Uganda kwihugura mu gutunganya umuziki ubu akaba yagarukanye ubuhanga buhanitse.
Yagize ati “Nyuma yo gukora ibihangano byamenyekanye cyane mu Rwanda bikanakundwa na benshi, nakomereje umuziki mu gihugu cya Uganda aho nakoze amahugurwa ahagije muri Production (gukora umuziki), ndetse nkorera no mu nzu zitunganya muzika zizwi nka Sykia records, Kann Records aho nakoreye indirimbo ‘Ndagukunda’ ya Miss Shannel na Messach, ndetse n’izindi zitandukanye’’.

Yakomeje atangaza ko ubu Maurix Music Studio iri gukorera i Kigali ku Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima imbere ya Hotel OKAPI, aho yatangiranye MAURIX MUSIC LABEL igizwe n’ abahanzi b’abahanga binjiye muri muzika mu Rwanda barimo Sean Brizz, Sergio Gate na Eric Keland, iyi Label ikaba imaze no gushyira hanze indirimbo nshyashya yitwa NETWORK.
Mu bahanzi kandi batangiye gukorera muri Maurix Music Studio, Maurix yatangaje ko harimo umuhanzi witwa EL PEDRO waturutse mu gihugu cy’ububiligi, indirimbo ye ikaba izasohoka mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.


Handa hano urebe amashusho y’indirimbo Mbwira yego ya Tom Close yakozwe na Maurix Music Studio
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko i Butare mwahangiye iki? iyo mumaze gutera imbere muratwibagirwa? kukifuzo cyange numvaga mwahashyira sous-blanche nubundi ikitwa iryo zina nkuko yahatangiriye.