Kayonza: Ubujura bubangamiye iterambere rya bo

Abatuye mu mujyi wa Kayonza baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’abajura bamaze iminsi barayogoje uwo mujyi.

Hashize iminsi humvikana abaturage bo mu mujyi wa Kayonza bavuga ko bibwe ibikoresho byo mu mazu, kandi ibyibwe kenshi bikaburirwa irengero burundu.

Abakora ubujura i Kayonza bakunze kwibasira ingo zifite ibikoresho bihenze birimo Televiziyo, radio na za mudasobwa nk’uko abo twavuganye babyemeza.

Abatuye i Kayonza bavuga ko ubujura buri mu mujyi butatuma bagera ku iterabere
Abatuye i Kayonza bavuga ko ubujura buri mu mujyi butatuma bagera ku iterabere

Twahirwa Aime Patrick, utuye mu mujyi wa Kayonza agira ati “Ubujura burahari kandi burakabije. Abajura baraza bakamena amazu y’abaturage bagatwara ibikoresho by’umuntu ugasanga bibangamye”

N’ubwo hari ibikoresho byagiye byibwa inzego z’umutekano zikabifata, hari n’abavuga ko bibwe ariko ibyo bibwe bikaburirwa irengero, ibi bikaba bibangamiye iterambere rya bo.

Twahirwa ati “Nk’umuturage niba bamwinjiriye mu nzu bakamutwara Televiziyo baba bamwishe kuko hari umwanya aba yarataye ashaka amafaranga yo kuyigura, kugira ngo azongere atere imbere biba bigoye. Ntabwo wakora uvunika ngo wishimire kubona abaza kwiba ibyo waruhiye”

Aba ni bamwe mu bajura bafashwe na polisi bakekwaho ubujura, ibyo bikoresho bikaba ari ibyo bafatanywe
Aba ni bamwe mu bajura bafashwe na polisi bakekwaho ubujura, ibyo bikoresho bikaba ari ibyo bafatanywe

Uwiragiye Charles Egide we avuga ko inzego z’umutekano zikwiye kongera imbaraga mu gucunga umutekano kuko bigoye ko umuturage yakomeza gukora abajura bakamwiba. Ati “Ubujura butera igihombo kinini kandi bugaca intege. kuko ntawakwihanganira guhora avunika ngo atere imbere abandi bakaza buri gihe kumutwara ibyo batavumikiye”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba IP Emmanuel Kayigi avuga ko polisi igerageza uko ishoboye kugira ngo abibwe bagaruze ibyabo.

Asaba abaturage gutanga amakuru ku muntu wese bakekaho ubujura, kugira ngo inzego z’umutekano zibashe kumukumira atarakora ibara.

Ikibazo cy’ubujura mu karere ka Kayonza no mu bice byinshi by’intara y’Uburasirazuba kimaze gufata indi ntera.

Byari bimenyerewe ko abajura biba mu masaha y’ijoro, ariko hari aho abajura bagiye biba ku manywa muri iyi minsi bahengera ba nyir’amazu bagiye ku kazi bakica inzugi bakinjiramo. Abo twavuganye bavuga ko icyo kibazo kitabonewe igisubizo cyazahungabanya iterambere rya bo.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka