Tigo yatangije ikoreshwa rya 4G muri telefoni zigendanwa
Sosiyete y’itumanaho ya Tigo, yatangije uburyo bwo gukoresha interineti yihuta ya 4G muri telefoni zigendanwa zizwi nka Samsung Ace J1.
Ubu buryo buje kunganira Abanyarwanda kugera ku iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga rya internet, nk’uko umuyobozi mukuru w’ishami rya Tigo rikorera mu Rwanda Tongai Maramba, yabitangaje ubwo ubu buryo bwashyiraga ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nzeri 2015.

Yagize ati “Ubusanzwe internet ya 4G, ifite umuvuduko yabaga muri modemu ndetse na mudasobwa, ariko kuri ubu n’umuntu ufite telefone, ashobora gukoresha iyi interineti kandi ikaba ihendutse cyane ugereranyije n’umuvuduko wayo.”
Tongai Maramba yanatangaje kandi ko iyi interineti ya 4G, ije gukemura ku buryo bwihuse ibibazo by’Abaturarwanda, binyuze muri serivise zitangwa hakoreshejwe umuyoboro wa interinet kuri telefoni.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo gutangiza ikoreshwa rya interineti ya 4G, yashimiye Tigo uburyo ifasha u Rwanda gutera imbere, ibicishije cyane cyane mu ikoranabuhanga rikoresha interineti.

Ati “Mu cyerekezo cya 2020, u Rwanda rwihaye, ni uko ubukungu bwacu buzaba bushingiye ku ikoranabuhanga.”
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
welcome 4G , Murakoze cyane Tigo.
Iyi Konegisiyo se izakora no mu zindi telefone ryari ?
ibiciro nigute 4G ndayishimiye cyane
njye icyo.mbaza ni. ese muzindi telephone ntibishoboka? murakoze cyane mwatubariza
4 G turayemera twese iterambere oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
4 G itugezeho twese, TIGO muragacuruza mwunguke kabisa
Waouh! Ikoranabuhanga mu iterambere, 4G yageze muri Telephone, turashimira Tigo, ahubwo se Kigali today kuki mutatubarije uko ibiciro byifashe, nimutubarize natwe tugere kuri network itangenda nk’akanyamasyo.
bazagabanye ibiciro bya 4G kugirango internet benshi babashe kuyikoresha kuko ibiciro biracyari hejuru
tujyane mwiterambere, u Rwanda turi imbere
Bravo Tigo, ndashimira tigo kubyiza idahwema kugeza kubakiriya bayo, ibi biragaragaza uko iterambere ryiruka.
Igura angahe se?