Ibikoresho bahawe bifite agaciro ka miliyoni zirenga umunani,bigizwe n’ibikoresho byifashishwa mu gutunganya imisatsi y’abagabo n’abagore.
Abahawe ibikoresho ni abantu 50 bibumbiye mu makoperative abiri yo mu mirenge ya Kibungo na Remera.
Mutesi Ester, utuye mu murenge wa Kibungo, wize ibijyanye no gutunganya imisatsi y’abagabo n’abagore, avuga ko aho yajyaga gusaba akazi batakamuhaga kuko batababonagamo ubushobozi.

Yagize ati “…wasangaga abantu baduca amazi(badusuzugura) ntibaduhe akazi bakabona ko kutujyana muri salo zabo ari ukujya kubasebya kubera ubumuga dufite. Ubu ntawe uzansuzugura kuko ngiye kugaragaza ubushobozi bwanjye, twerekane ko natwe dushoboye.”
Nsengimana Francois, ufite ubumuga bw’amaguru, avuga ko umwuga yize wo kogosha awukunze cyane kandi yiteguye gukora neza agashimisha abakiriya bakabasha kumenya ko ufite ubumuga ashoboye, kandi ngo n’aho yabashaga kubona ikiraka cyo kogosha bamushimaga ko ashoboye.
Abahawe ibikoresho bose bamaze gukodesha aho bazashinga “salon de coiffure”( inzu y’ubwogoshero), kuburyo bavuga ko biteguye guhita batangira gukora bakiteza imbere ntambogamizi.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenga Providence, yabwiye abahawe ibikoresho ko bahawe umutungo ukomeye cyane w’ubumenyi bigishijwe bityo ko bagomba kuwubyaza umusaruro bafatanije n’amahirwe y’ibikoresho babonye.
Yagize ati “Uguhaye ubumenyi aba aguhaye byose. Ibi bikoresho mubonye ni akarusho mu kuba mwakwiteza imbere vuba mu bikesha ubumenyi mu mwuga mwize.”
Murera Emmanuel, umukozi ushinzwe amahugurwa no kongerera ubushobozi n’ubumenyi abafite ubumuga’mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga, avugako muri gahunda ya” kora wigire” bafatanyamo na minisiteri y’umurimo n’abakozi ba leta, umwaka ushize wa 2014 babashije guhugura mu myuga abafite ubumuga 764.
Akomeza avuga ko intego ari uguhugura benshi bashoboka kugira ngo icyiciro cy’abafite ubumuga nk’abantu bari barasigajwe inyuma, babashe kwiteza imbere binyuze mu mwuga.
Abahawe ibikoresho bize imyuga mu gihe cy’amezi atatu mu kigo cya NDABUC / VTC gikorera mu murenge wa Kibungo.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|