Mu mukino wa gicuti wari mu rwego rwo kumenya abakinnyi azifashisha muri shampiona ya 2015/2016,David Doandei wamaze guhabwa gutoza ikipe ya Rayon Sports,yakinaga umukino we wa mbere nk’umutoza.


Mu mukino wabereye kuri Stade ya Muhanga,ikipe ya Rayon Sports yaje yiteguye gukoresha amakipe abiri ,aho yari ifite gahunda yo gukinisha imwe mu gice cya mbere inde mu cya kabiri.

Iyi mibare ntjyaje guhira ikipe ya Rayon Sports yaje kuvunikisha Niyonkuru Djuma "Radjou" mu minota ya mbere agahita asimburwa na Rukundo Jmv ,ndetse na Ndikumana Bodo waje gusimbuzwa Emmanuel Imanishimwe.
Ikipe yabanjemo
Ndayishimiye Eric Bakame
Niyonkuru Radju,Niyonkuru Vivien ,Manzi Thierry ,Irambona Eric
Mugheni Fabrice Manishimwe Djabel,Seff,
Ndikumana Bodo,Davies Kasilye,Alexis


Mu gice cya kabiri hagiye haba impinduka aho hinjiyemo umunyezamu Bashunga Abuba wasimbuye Bakame,Muhire Kevin.Mugisha François,Jean D’Amour Mayor,Olave,Nsengiyuma Moustapha,na Bernard.
Ikipe ya Muhanga niyo yafunguye amazamu ku makosa yo kutumvikana hagati ya ba myugariro ndetse n/umunyezamu,biza gutuma Niyonkuru Vivien wa Rayon Sports yitsinda igitego.
Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gushakisha uko yakwishyura,gusa yaje kubona Penaliti mu gice cya kabiri,hari nyuma y’ikosa ryari rikorewe Emmanuek Imanishimwe,maze Davies Kasilye aza kuyiboneza mu maboko y’umunyezamu.

Mu gice cya kabiri cy’umukino,ikipe ya Rayon Sports yakomeje gushakisha igitego,biza no kuyihira aho umukinnyi Olave wari ugiyemo asimbura yaje kuyibonera igitego cyo kwishyura ari nako umukino waje kurangira ari igitego 1-1;
Ikipe ya Rayon Sports biteganijwe ko izatangira shampiona yerekeza i Rubavu kuri iki cyumweru,aho izaba yakirwa na Marines Fc ku kibuga cya Tam Tam.
Umunsi wa mbere wa shampiyona
Kuwa gatanu tariki ya 18/9/2015
• Mukura V.S v Police FC Muhanga
• AS Muhanga v Espoir FC Muhanga
Kuwa gatandatu tariki ya 19/9/2015
• Etincelles FC v APR FC Tam Tam
• Gicumbi FC v Amagaju FC Gicumbi
• As Muhanga v Espoir- Muhanga
Ku cyumweru tariki ya 20/9/2015
• AS Kigali v Rwamagana City FC v Mumena
• Sunrise FC v Musanze FC Rwamagana
• Marines FC v Rayon Sports FC Tam Tam
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Gikundiro turagushyigikiye, komite nishakire abakinnyi n’abatoza amateriningi yo kwambara, urabona ngo umutoza arambara jeans n’agapira kanditseho FBI, nonese atoza FBI cg Rayon, bamushakire imipira yo kwambara yabigenewe y’abatoza ba foot ball.
Nubundi iby’umupira wo mu Rwanda ntacyo bitubwiye
Nubwo twanganyije twagerageza abakinnyi bagendda basimburana,Mutwitege muri shampiyona
david tumutezeho byinshi. turashaka igikombe