“Bitdefender” Antivirus nshya yashyizwe ku isoko mu Rwanda
Ikigo cy’ikoranabuhanga cyitwa Alpha Computer gikorera mu Rwanda, cyashyize ku isoko Antivirus idasanzwe mu Rwanda yitwa” Bitdefender”.
Iyi Antivirus yashyizwe ku isoko kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Nzeli 2015, izajya yifashishwa mu kurinda umutekano wa za Mudasobwa ndetse na za telefoni zigendanwa, nk’uko Karenzi Francois umuyobozi wa Alpha Computer yabitangaje bayimurika.
Yagize ati” Iyi Antivirus dushyize ku isoko uyu munsi, ifite umwihariko ukomeye wo kurinda umutekano w’ibiba bibitse kuri mudasobwa ndetse na za telefoni zigendanwa idatwaye umwanya munini, kandi ifite n’umwihariko w’uko iri ku giciro gito ugereranyije n’izisanzwe ku isoko”.
Karenzi yatangaje kandi ko undi mwihariko w’iyi Antivirus nshya bashyize ku isoko, ari uko ariyo Antivirus yonyine ifite ikigo cy’ikoranabuhanga kiyihagarariye mu Rwanda.
Anatangaza ko abazajya bayigura bakagira ikibazo cyo kuyishyira muri Mudasobwa na Telefoni zabo, cyangwa se bagahura n’ikibazo mu mikoreshereze yayo, bazajya biyambaza Alpha Computer ikabibakorera vuba kandi neza ku buntu.
Karenzi yakanguriye kandi ibigo by’ikoranabuhanga ndetse n’ibindi bigo bikoresha za mudasobwa, ndetse n’abantu bose bakoresha za telefone zigendanwa cyane cyane izigezweho zizwi ku izina rya SmartPhones gukoresha iyi Antivirus ya Bitdefender, anabizeza ko bazayisanga ahenshi mu maduka acururizwamo za mudasobwa ndetse na telefoni, kandi abizeza ko ibiciro biri hasi cyane ku buryo batazagorwa no kuyigura.
Yanatangaje ko uwakenera gutumiza iyi Antivirus ku bwinshi, yifuza kuyikoresha mu kigo cyangwa ahandi hantu, yareba ku rubuga rwa Alpha Computer ari rwo www.alphacomputerltd.com, akabasha kubona amakuru yose y’uko yamugeraho akayikoresha.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
How much....first what’s different for others...??
Iriya Antivirus nanjye narinsanzwe nyizi.
Byo ninziza kabisa iruta izindi zose twari tumenyereye mu Rwanda ahubwo murakoze kuyitwegereza.