Ibikoresho bitanga ubushyuhe n’ubukonje byangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, kirakangurira Abanyarwanda kumva ko kurengera ibidukikije ari inshingano za buri wese.

Mu butumwa REMA yatanze kuri uyu wa gatatu tariki 16 Nzeri 2015, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga Akayunguruzo k’Imirasire y’Izuba(Ozone), yibukije ko iyo ibidukikije bifashwe neza inyungu zigera kuri buri wese, ndetse byakwangirika ingaruka zikagera kuri bose.

Mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje abanyamaku na REMA, hasobanuwe ko bimwe mu bikoresho bishyushya cyangwa bikonjesha ndetse n’ibyifashishwa mu guteka bivugwaho gusohora imyuka ihumanya ikirere.

Eng. Collette Ruhamya(ibumoso) asanga kurengera ibidukikije ari inshingano za buri wese
Eng. Collette Ruhamya(ibumoso) asanga kurengera ibidukikije ari inshingano za buri wese

Iyo myuka ikaba ifite ubumara bwangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba bita Ozone.

Umuyobozi Wungirije wa REMA, Ing. Colette Ruhamya, yasobanuye ko u Rwanda rwateye intambwe mu guhagarika ibyo bikoresho, bitakinjira mu Rwanda.

Ing. Ruhamya asobanura ko abagifite bene ibyo bikoresho ari ababiguze mbere, na bo bakaba basabwa kubihindura.

Mu zindi ngamba REMA ifite zigamije guhangana n’ikibazo cy’iyangirika ry’akayunguruzo k’izuba, harimo gukomeza kwibutsa abacuruzi kurangura ibikoresho byemewe bikoresha imyuka idahumanya ikirere.

Abanyamakuru basabwe gukangurira abaturage kubungabunga Ozone
Abanyamakuru basabwe gukangurira abaturage kubungabunga Ozone

Agakingirizo kitwa Ozone karinda ibinyabuzima bituye isi kwangizwa n’imirasiye ikaze y’izuba irimo ubumara (Rayons Ultraviolets).

Mu mwaka wa 1987 ni bwo ibihugu bimwe byashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga agamije kurinda iyangirika rya Ozone, u Rwanda rwo rukaba rwarayashyizeho umukono mu mwaka wa 2003.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa mu mwaka wa 2014 ku iyangirika ry’agakingirizo ka Ozone, bugatangazwa n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bidukikije (UNEP), bugaragaza ko mu mwaka wa 2050 aka kayunguruzo k’imirasire y’izuba kaba kamaze gusubirana mu gihe abatuye isi baramuka bakomeje gufata ingamba zo gukumira ibikangiza.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka