Abababaye ni benshi mbere yo gusengerwa basaba randevu

Ibitekerezo   ( 5 )

iki ni igishushanyo si ifoto,si ukuri,ariko bavuga ko umugani ugana akariho,
si inkuru igamije gusebya abakozi bimana ba nyabo, gusa ndabona itunga agatoki abiyitirira umurimo w’Imana,

muri iyi minsi ya nyuma twumva inkuru nyinshi zirimo ibiteye isoni byakozwe n’abiyitirira YEHOVA IMANA Y’UKURI kandi ahubwo bayobowe n’imbaraga z’umwijima,ibitubaho twese siko tubivuga;

AHUBWO uzashushanye wereka n’ukuntu abakristu bagomba gushikama muri iyi minsi bagashishoza bakanamba k’ukuri kwa bibiriya

jean paul yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Ahubwo jyewe umuntu wayanditse nzajya musengera buri munsi……akire amarangamutima apfuye agiye amarangamutima mazima kuko ariyo yubaka

SANO yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

@ Brave, humura ibintu nkibi ntugatangazwe nuko byandikwae
kuba byonyine ari ibishushanyo bikwemeza ko ikuru nawe avuga atayihagazeho, iba yuzuye ibinyoma gusa, kandi igihe cyose tukiri mu isi ibi tugomba guhura nabyo ahubwo bitabayeho nicyo cyaba gitangaje, no ku gihe cya Yesu hashize imyaka myinshi ibi byabagaho, ibi bitabayeho nicyo cyaba ari igitangaza, yemwe nubwo yaba ari ifoto yafashe nayo majwi yayifatiye jya uhita ubiha ukuri guke, wishimire ko bibayeho, ibi nibyo biryo byabemera Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza. iyo utsinze ibi uhita wumva ko urugendo urimo uruhagazemo neza.

Kamugisha yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Ariko abantu ntimugakunde gusebanya, nkibibintu wowe uba wabyanditse uba ubifitiye gihamya, hari aho wagiye gusengera cg ngo ujyane uwawe gusengerwa hanyuma bakagusubiza inyuma, hanyuma ukinjira ugasanga impamvu bagusubizaga inyuma ar’uko harimo umukobwa? abantu mujye mukunda ukuri, muvuge ibyo mwahagazeho ntimukaryoherwe no gusebanya, Imana ibagenderere, Niba wowe wandioka nkibi udashaka no kumenya Imana wubaha ibiremwa byayo, byibura ba Inyangamugayo urenge ikibi, upfe kugusebanya nkuku uzuke kukuvuga ibyiza,reba umwanya wafashe wandika Unashushanya isomo uhaye abasoma ni irihe? ubutumwa ubahaye se bwo ubufitiye gihamya?

Brave yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Ibi byaba ari urukoza soni imbere y’imana na bantu, ni gute bakuzanira umurwayi ngo umusengere arebye ukavuga ngo bazamuzane ejo? woya rwose ababikora mwisubireho kuko mwaba mutukisha izina ry’imana.

Vanessa mutoni yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.