Mu Rwanda hadutse cotex zikoze mu mitumba y’insina

Uruganda Sustenable Health Entreprise (SHE) rukorera mu karere ka Ngoma rwaduye uburyo bwo kubyazamo imitumba y’insina impapuro z’isuku zizwi nka cotex.

uru ruganda rukora izi cotex mu budodo bw’imitumba ruba rwaguriye amakoperative y’abahinzi b’urutoki bakorera muri aka karere, nk’uko Ndayishimiye Derck umuyobozi wungirije w’uru ruganda abitangaza.

Nyuma yo gutunganywa neza bafunga mu gapaki usangamo utuntu 10.
Nyuma yo gutunganywa neza bafunga mu gapaki usangamo utuntu 10.

Avuga ko izi mpapuro zemewe n’ikigo cy’ubuziranenge mu Rwada (RSB), kandi ko zimaze kugezwa mu bigo by’amashuri ku buryo abana ibihumbi 30 babukoresha.

Yagize ati “Uyu mushinga akenshi waje utagamije gucuruza ahubwo waje gufasha abana b’abakobwa basibaga ishuri kubera kutagira ibikoresho bigezweho by’isuku bibafasha mu gihe bagiye mu mihango.”

Ipamba rimaze gutunganya rigenda rifungwa mu dutambaro twabigenewe.
Ipamba rimaze gutunganya rigenda rifungwa mu dutambaro twabigenewe.

Abagore n’abakobwa bo mu karere ka Ngoma bavuga ko izi mpapuro zagabanyije igiciro kuko ubusanzwe izindi zigura amafaranga 700 ariko izi zikozwe mu mituma bakazigura 500.

Urubyiruko rw’abakobwa rukoresha izo mpapuro ruvuga ko byatumye bava ku gukoresha udutambaro mu gihe cy’ukwezi kwe, kuko wasangaga babiterwa akenshi n’ubukene n’ubujiji.

Uwera Clemence umukobwa w’imyaka 22, yagize ati “Ubundi mbere wasangaga umuntu avanga rimwe udutambaro ubundi cotex kubera amikoro make,ariko ubu cotex z’uru ruganda ntizihenze kandi ni nziza.”

Ubwanikiro bw'ipamba mugihe cyo gutunganga impapuro z'isuku.
Ubwanikiro bw’ipamba mugihe cyo gutunganga impapuro z’isuku.

Uru ruganda wafashije abahinzi b’urutoki kubasha gukorera amafaranga y’inyongera nyuma yo gusarura ibitoki.
Byukusenge Jeanne utuye mu karere ka Kirehe avuga ko abasha kwinjiza amafaranga agera ku bihumbi 70 ku kwezi akura mu mitumba y’insina no mu mushahara ahembwa aho batunganyiriza ubudodo bw’uru ruganda.

Ati “Uru ruganda rwabaye igisubizo yaba ku kwiteza imbere kwacu,twabonyemo akazi kandi biradushimisha kubona twikorera ibikoresho twifashasha mu isuku twe ababyeyi.”

Uruganda Sustenable Health Entreprise (SHE) rumaze imyaka ibili rukorana n’amakoperative y’abahinzi b’urutoki rubagurira ubudodo bw’insina zikorwamo“cotex.”

Uru ruganda rufite gahunda yo kuzamura umusaruro kugera ku mapaki ibihumbi bitanu ku munsi, kandi bakamanura ibiciro kugeza ku mafaranga 300 agapaki kamwe.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ni iterambere rwose!ariko bibyita gufasha kandi bakorera ifaranga!ikindi ndabona rwakwitwa"sustainable"kandi nabo niba ntibeshye batunganye izina ry’icyongereza kuko ziriya cotex usibye nahano i Rwanda zikwiye kujya n’ahandi mubindi bihugu!naho ndumva bamwe bagaburiraga inka imitumba bagiye kubona isoko!

kayijuka yanditse ku itariki ya: 16-11-2015  →  Musubize

nukuri pe ndashimira urwo ruganda rujerukenewe ahubwo ruzikwize muturere twose kuko zirakenewe pe!!!!!!

keza yanditse ku itariki ya: 27-09-2015  →  Musubize

ndumva iyi ari inkuru nziza ku bakobwa, ahubwo izi cotex zizanwe n’ahandi maze kuko numvise ngo zirahendutse

Mukamwiza yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

Ubwo se izo cotex ibyazo nibizima? RBS irabe hafi.

MUGABO yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

Wouh, ubwo habonetse izo cotex zijye ku isoko, bitange akazi n’umuturage insina ye igiye kumugirira akamaro kabiri,azarya, agurishe igitoki, abone n’amafaranga mukintu cyagakwiye kuba ari umwanda, ikiza cyo kwagura isoko n’abasholamari bakaza.

izere yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka