Hagiye gutorwa Nyampinga uhiga abandi muri kaminuza zose

Mu Rwanda hagiye gutorwa Nyampinga uhiga abandi bo muri za Kaminuza, akazanitabira irushanwa rya Nyampinga wa kaminuza ku rwego rw’isi.

Iki gikorwa kiri gutegurwa na Gerard Niyonsenga uzwi ku izina rya Gerlzy, akaba ari umunyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya Saint Patrick mu mwaka wa gatanu mu bumenyi bwa Mudasobwa n’Icungamutungo (Computer Science and Management).

Uyu musore ni umwe mu bategura irushanwa rya Nyampinga uhuza amashuri yisumbuye (Miss High School).

Niyonsenga Gerard uzwi ku izina rya Gerlzy uri gutegura amarushanwa, avuga ko agihura n'imbogamizi y'imyaka ye.
Niyonsenga Gerard uzwi ku izina rya Gerlzy uri gutegura amarushanwa, avuga ko agihura n’imbogamizi y’imyaka ye.

Gerlzy aganira na Kigali Today, yatangaje ko bifuza guhuza ubwiza n’umuco mu iterambere ry’umugore.

Yagize ati: “Twayateguye kugira ngo babashe gutinyuka kugaragaza icyo bashoboye no kwiteza imbere. Urebye nka Doriane(Miss Rwanda 2015) uyu munsi arahembwa igihumbi cy’amadolari kandi afite amashuri yisumbuye gusa.”

Kwiyadikisha muri iri rushanwa bizarangira ku cyumweru tariki 20 Nzeri 2015, binyunze kuri [email protected].

Abemerewe kwiyandikisha ni abanyeshuri biga muri kaminuza n’amashuri makuru, basanzwe ari ba Nyampinga b’ayo mashuri ndetse n’abandi bumva babyifuza.

Nta myaka ntarengwa, uburebure cyangwa ibiro ku bifuza kwitabira iri rushanwa.

Tariki ya 7 Ugushyingo 2015, ni bwo hazatoranywa abakobwa 15, na ho tariki 21 Ugushyingo 2015 muri Kigali Serena Hotel, hakazaboneka Nyampinga w’Amashuri makuru na za kaminuza ndetse n’ibisonga bye.

Balbine Mutoni, Miss High Shool 2014, akaba n'igisonga ya kane cya Miss Rwanda, ari gufatanya na Gerlzy gutegura amarushanwa ya Miss Inter-University 2015
Balbine Mutoni, Miss High Shool 2014, akaba n’igisonga ya kane cya Miss Rwanda, ari gufatanya na Gerlzy gutegura amarushanwa ya Miss Inter-University 2015

Gerlzy avuga ko agihura n’imbogamizi nyinshi zirimo imyaka ye. Asobanura ko hari aho ajya gukomanga ashaka inkunga yo gutegura iryo rushanwa, babona uburyo akiri muto, dore ko afite gusa imyaka 18 y’amavuko, ntibumve ko ibyo akora abishoboye.

Ibi bituma hari aho atinya kujya ahubwo akoherezayo abantu bakuru, bamwe mu bafatanyabikorwa be.

Arasaba abantu kutareba uko umuntu angana ngo babe bakeka ko adashoboye, ahubwo bakajya bareba igitekerezo kuko ngo kugeza ubu ibikorwa yagiye ategura byose byagenze neza.

Uyu musore asobanura ko kugeza ubu bagikeneye abaterankunga b’iki gikorwa.
Aragitegura afatanyije na Miss Mutoni Balbine, wabaye Nyampinga w’amashuri yisumbuye muri 2014 ndetse akaba n’umwe mu bisonga bya Nyampinga w’u Rwanda 2015. Afatanyije kandi na Kigalifiesta mu gutegura iri rushanwa.

Kugeza ubu igihembo gikuru ni imodoka ariko n’ibindi bihembo bishimishije birateganyijwe, nk’uko Gerlzy abisobanura.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nonese uwomuhungu ashinjwe iki muri ministere y’umuco na sport?

uwiringiyimana vedaste yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

IKI gikorwa mbona ari ugutakaza umwanyA n’amafarNga y’ubusa. Kuko uwo SI umuco wacu (SI umuco nyarwanda) ahubwo ni umutirano utagize n’icyo wunganira cg wungura abanyarwanda ugereranyije n’akayabo bitwara.nge mbona no gukangurira abantu gutNga imisoro rimwe na rimwe ihanitse. Igakoreshwa ibikorwa nk’ibi ari ihohoterwa

allias yanditse ku itariki ya: 19-09-2015  →  Musubize

Thank u so much

gerlzy yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

ibi bikorwa bizagende neza nkuko n’iby’ubushize byagenze

Umutoni yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka