Ubundi abantu badafite amakarita ntibabe no kuri lisiti y’itora ntibemererwaga gutora none Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yadohoye ngo ufite irangamuntu wese yandikirwe urupapuro, rushyirweho kashe y’Akagari atuyemo ubundi atore.

Ibi byatumye abantu benshi bari bari kuri site y’itora y’amashuri abanza ya Muhima byari byayobeye, babuze n’intege zibacyura bityo bihutira kugura impapuro.
Nsengiyumva Daniel wimukiye vuba mu kagari ka Nyabugogo aturutse mu karere ka Rusizi, avuga ko iki cyemezo kimushimishije cyane.
Agira ati" Niguriye urupapuro kubera ubushake bwo gutora kugira ngo muzehe wacu akomeze atuyobore. Umuyobozi utanga amata, utanga inka, wubakira abatishoboye akanafasha abana kwiga njye ndabona nta wundi wamusimbura".

Akomeza avuga ko ibi bimwongereye imbaraga kuko ngo iyo ataha adatoye byari kumubabaza cyane kuko intego ye yari kuba atayigezeho.
Ahorukomeye Claver watoreraga mu karere ka Huye na we ngo yari yibuze kuri lisiti y’itora ahita agura uupapuro rwe n’umugore we ngo bitorere referandumu kubera ko azi inyungu irimo.

Ati"numvise ngomba gutora kugira ngo umusaza kuko nkurikije umutekano dufite mu gihugu cyacu, kudakomezanaya nawe byaba ari ukunyagwa zigahera".
Iki gikorwa cyo guha amahirwe abibuze kuri lisiti y’itora cyatumye abayobozi b’utugari bose ndetse n’ab’Imidugudu baguma ku biro by’itora kuko bagomba gusinyira abo baturage ndetse bakabatereraho na kashe bityo bakemererwa gutora.
Kuri site y’itora yo ku mashuri abanza ya Muhima, abantu bongeye kuba benshi bashaka gutora ku masaha agana ayo guhagarika igikorwa cy’itora, bakavuga ko ngo baba babanje kujya gushaka amafaranga.
Ohereza igitekerezo
|