2015 mu burezi: Impinduka n’udushya ni byo byaranze umwaka

Umwaka wa 2015 usoza wagaragayemo impinduka mu burezi, aho Minisiteri y’Uburezi yakoze amavugurura atandukanye, hanagaragara udushya turimo kubyarira mu bizami.

Impinduka za mbere zatangiye mu ntangiriro z’umwaka aho tariki 23 Mata 2015, MINEDUC yashyize ahagaragara Integanyanyigisho nshya, izashoboza umunyeshuri guhangana ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo (Competence-based Curriculum); izatangira gukurikizwa mu mwaka w’amashuri wa 2016.

Minisitri mushya w'uburezi, Dr. Musafiri arahira.
Minisitri mushya w’uburezi, Dr. Musafiri arahira.

Iyi nteganyanyigisho igaragaza uburyo mwarimu mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, azajya aha urubuga abo yigisha bakaba ari bo bishakira ibisubizo by’ikibazo runaka azaba yabagejejeho.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya yagize ati “Ibyo basubiza bizajya biba ari ibibazo bigaragara mu buzima busanzwe bwa buri munsi aho batuye.”

Uwari Minisitiri w’Amashuri abanza n’ayisumbuye, Prof. Silas Lwakabamba, nawe yijeje ko iyi nteganyagisho igomba kuzana impinduka, ariko hakitabwa ku kongerera ubushobozi mwarimu, abana bagatozwa gukemura ibibazo biri mu muryango Nyarwanda.

Ku masomo yari asanzwe yigishwa mu burezi butangwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, hiyongereyemo igifaransa (kuva mu mashuri abanza), igiswayire, uburyo bwo kuba rwiyemezamirimo ndetse n’ikoranabuhanga.

Tariki 24 Kamena 2015, Perezidansi yatangaje ko Dr. Papias Musafiri Malimba, yagizwe Minisitiri w’uburezi, agasimbura uwo mwanya Prof. Silas Lwakabamba wari uwumazeho umwaka. Hanahinduwe n’umunyamabanga Uhoraho, Ntivuguruzwa Celestin, asimbura Sharon Haba.

Mu bizamini bya Leta bisoza umwaka, abanyeshuri baribarutse

Umugore wakoreraga ibizami kuri iki kigo yabyaye habura iminota mike ngo ikizami gitangire.
Umugore wakoreraga ibizami kuri iki kigo yabyaye habura iminota mike ngo ikizami gitangire.

Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye cyangwa icyiciro rusange byatangiye tariki 11 Ugushyingo 2015, hari abagore bigaga batwite babyara ibizamini bitarangiye, bahabwa amahirwe yo gukomeza kubikora.

Umunyeshuri witwa Mukasekuru Charlotte ufite imyaka 30 yageze mu kigo cya College Amis des Enfants aho yagombaga gukorera ikizami cya Leta afatwa n’ibise ahita ajya kwa muganga arabyara, ariko akomeza gukora ibizamini.

Umuyobozi w’ishuri Amis Des Enfants riherereye i Kinyinya mu karere ka Gasabo yavuze ko uyu munyeshuri wigaga wigaga ku rwunge rw’amashuri rwo mu kagari ka Murama yafashwe n’ibise iminota 20 mbere yo kwinjira mu kizami cya Leta 2015, ajyanwa ku kigo nderabuzima kiri hafi aho ahita abyara.

Uyu Munyeshuri usanzwe ari umugore wubatse urugo ku buryo bwemewe n’amategeko, akimara kubyara umwana w’umuhungu bise Ryabonyende Florence ngo yitaweho neza, bimufasha gutora agatege, katumye ahita akomeza gukora ikizami ari ku kiriri.

Gukorera ibizami bya Leta kwa muganga kandi byanabaye mu karere ka Huye, aho umukobwa witwa Mukanyandwi Gerardine wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarunyinya mu murenge wa Kigoma, yakoreye ibizami bya Leta mu kigo nderabuzima cya Kigoma, nyuma yo kubyara umwana udashyitse w’amezi arindwi.

Naho mu karere Ka Kirehe, Tuyisenge Odette umukobwa w’imyaka 21, yibarutse mbere y’iminsi itatu ngo ibizamini bya Leta bitangire yemererwa gukora ibizamini ifite uruhinja.

Yashimye Leta y’u Rwanda uburyo yubahiriza uburenganzira bw’umugore, ati “Ndashima ubuyobozi bwampaye aya mahirwe yo gukora ikizamini, mbere numvaga ko nzabyara ndangije ikizamini ariko mbona bibaye mbere yacyo mpita numva ko amahirwe arangiye kuko narebaga uruhinja mfite nkumva ntamahirwe nabona bambwiye ngo nitegure nzakora ikizamini numva ndishimye.”

Tumwe mu turere twahagurukiye ibibazo by’abana bata ishuri

Mu karere ka Burera, mu mwaka wa 2015 habarurwa abanyeshuri 692 bataye ishuri.Bamwe mu bana bata ishuri bakirirwa bapagasa nk’abo bari gusunika igare.

Harimo abavuga ko ababyeyi babo bana babigiramo uruhare, bakabakura mu ishuri ku bushake kugira ngo bajye babafasha imirimo yo mu rugo irandukanye irimo guhinga ndetse no kwahirira amatungo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko mu guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri bigisha ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo kandi ngo ababyeyi bakura abana babo mu ishuri bazajya bahanwa.

Umuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gushyiraho amategeko akaze atuma abana badata ishuri.

Agira ati “Kirazira! Kirazira! Kirazira! Gukura umwana mu ishuri (…) mushyireho amategeko akaze agamije gutuma abana b’Abanyarwanda bose biga.”

Mu karere ka Rusizi naho havugwa abana bata amashuri bakajya gukora indi mirimo ibabuza kwiga bakurikiye inyungu z’amafaranga. Inama y’uburezi yakozwe tariki 9 Nzeri 2015, hagaragajwe ko abagera kuri 600 bigaga amashuri abanza bataye ishuri naho abagera ku 150 bo mu yisumbuye bayahagaritse.

Bamwe mu bayobozi b’amashuri bagaragaza impungenge z’uko bamwe mu bana bashyigikirwa n’abayeyi babo guta ishuri.

Nemeyenkiko Alexandre uyobora ikigo cy’amashuri cya Shara, ati “Abana bajya mu gishanga mu isarura ry’umuceri ndetse ugasanga n’ababyeyi babashyira imbere ngo bajye kubafasha gusarura muceri no kutumvikana mu ngo ni bimwe mu biteza icyo kibazo.”

Hafashwe ingamba zo kugarura abo bana mu mashuri hifashishijwe ubuyobozi bw’imidugudu, nk’uko Nsigaye Emmanuel,Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Rusizi, abitangaza.

Ati “Twiyemeje ko tugiye kumanuka tukegera abayobozi b’imidugudu aho dusanze abana bataye amashuri bose tukabagarura mu ishuri.”

Abanyeshuri bo mu Ruhango barakubiswe, ab’ i Muhanga barirukanwa

Umwarimu yiraye mu bana arabakubita barakomereka kugeza aho bajyanywe mu bitaro.
Umwarimu yiraye mu bana arabakubita barakomereka kugeza aho bajyanywe mu bitaro.

Abanyeshuri b’abakobwa 20 bo mu ishuri ryisumbuye rya Lycee de Ruhango, bagiye mu bitaro tariki 7 Ukwakira 2015, bazira gukubitwa n’umurezi ushinzwe imyitwarire Hakizimana Dieu Donnee, abaziza gukerererwa kujya mu ishuri.

Ababyeyi barerera kuri iri shuri bagaye imyitwarire y’uyu murezi urera abana ba bo kuko ngo yabakubise kinyamaswa. Uwamahoro Liberta umubyeyi w’umwe mu bana bakubiswe, ati “ese niba afite uburengenzira bwo kwinjira mu macumbi y’abakobwa, ni ngombwa kudukubitara abana gutya, ubuse antumaho nk’umubyeyi nkaza tugafatanya kumuhana!?”

Iki kibazo cyahagurukije umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubumenyingiro muri Minisiteri y’Uburezi, Nsengiyumva Albert, tariki 9 Ukwakira 2015, aje guhumuriza abiga kuri iri shuri no gukurikirana ibyabaye.

Yagaye uyu murezi wahise wirukanwa wagaragaje imyitwarire idahwitse, yizeza abaanyeshuri ko Minisiteri igiye gufata ingamba.

Ati “Nka minisiteri ibi biduhaye isomo, twe twibandaga ku iterambere ry’imyigire y’abana, ariko ntitwibuke ku kintu cy’imyitwarire, gusa ubu tugiye gufatanya n’ubuyobozi bwa buri karere, kugira ngo ikibazo cy’imyitwarire nacyo kitabweho, ejo hatazagira n’ahandi byumvikana.”

Tariki 9 Ukwakira 2015, nabwo ku ishuri ryisumbuye Sainte Marie Reine ryo mu karere ka Muhanga, abanyeshuri 28 barirukanwe by’agateganyo bazira kwitwara nabi, bashaka gukora imyigaragambyo.

Padiri Evariste Nshimyumuremyi, umuyobozi w’iki kigo, avuga ko impamvu zo kwibirukana, zatewe no kugaragaza ibyifuzo bitashoboka birimo guhabwa amandazi atanu buri gitondo, kwemererwa kurara babyina kugeza mu gitondo no kudafunga aho barara kugirango ushatse kuryama atabangamirwa kabone n’ubwo haba mu gihe cy’amasomo.

N’ubwo iyirukanwa ry’aba bana ryababaje ababyeyi ba bo, Polisi ya Muhanga yo yashyigikiye icyo cyemezo kuko ngo bashoboraga no kwanduza abasigaye.

IP Ruzigana Vedaste, yagize, ati “Birashoboka ko iyo tudafatira ikibazo hafi, uburozi bwari kuva mu mwaka wa gatatu bukagera mu wa kabiri no mu wa mbere, ariko ntibyumvikana ukuntu bana bitegura gukora ibizamoni basaba kurara babyina ijoro ryose.”

Abayobozi b’amashuri bashakira indonke mu bitabagenewe barihanangirijwe

Inama njyanama y’akarere ka Nyaruguru yateranye tariki 17 Mata 2015, yafashe imyanzuro ko igiye gukora igenzura mu mashuri maze hakarebwa umubare w’abanyeshuri barimo, kuko ngo byagaragaye ko hari abayobozi b’amashuri basaba amafaranga azakoreshwa ishuri azwi nka “Capitation Grant”; ku banyeshuri badafite.

Igenzura ryakozwe na Komisiyo ishinzwe imibereho myiza mu Nama njyanama, hasurwa ibigo 23 gusa, birimo iby’amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.

Inama njyanama ivuga ko muri ibi bigo byasuwe, hafi ya byose byagaragayemo amakosa yo kugaragaza imibare y’abanyeshuri ba baringa, perezida w’inama Njyanama, Murenzi Jean Claaude, ati “Rwose mu by’ukuri twasanze ari ikibazo, kuko hari abayobozi basaba amafaranga y’abanyeshuri badafite bagamije kwiba.

Ubu rero twasabye ubuyobozi ko bwajya gukora isuzuma no mu bindi bigo bitagezwemo kandi uwo bizagaragara ko yakoze ayo makosa akazabihanirwa by’intangarugero.”

Muri aka karere kandi, Nizeyimana Sylvestre, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Kibangu ruherereye mu murenge wa Ngoma, arakekwaho guha akazi umwarimu utagira amasomo yigisha ngo bakanafatanya kunyereza ibiryo bigenewe gutunga abanyeshuri.

Iki kibazo ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwakimenye bukibwiwe n’abaturage, bavuga ko uyu muyobozi w’ishuri yahaye akazi umwarimu witwa Eric Ntawuryimara, nyamara ntagire isomo na rimwe yigisha.

Uyu muyobozi uvugwaho gufatanya n’uwo mwarimu yashyizeho, kunyereza ibiryo by’abanyeshuri, abihakana avuga ko uwo mwarimu yigisha amasomo make, ubundi agacunga imyitwarire y’abanyeshuri kuko nta mukozi uyishinzwe ikigo gifite.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, atangaza hashyizweho itsinda ry’abakozi b’akarere bo gukurikirana ayo makuru kugira ngo bamenye niba ariyo koko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka