Kigali Today yabagereye mu turere twose tw’Igihugu, ikaba ibasangiza amwe mu mafoto y’uko byari byifashe.
Umujyi wa Kigali

Perezida Kagame n’umuryango we batoreye kuri APE Rugunga.


I Gikondo mu Karere ka Kicukiro, abaturage bitabiriye amatora ya referandumu ku bwinshi.

Abaturage b’Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge batoye Referandumu mu mutuzo.

Uyu musaza w’i Remera mu Mujyi wa Kigali yari amaze gutora.

Kuri Stade Amahoro, igikorwa cy’amatora cyari kirangiye. Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Kalisa Mbanda yari yicaye akurikirana ibarura ry’amajwi.
Intara y’Amajyepfo

Mu Ruhango, aho gutorera hari harimbishijwe bigaragara.

I Nyanza bahuje umuco no gutora Referandumu. Aba bakaraza bashimishaga abajya gutora.

Aha ni i Bukomero mu Murenge wa Byimana w’Akarere ka Ruhango. Bari bateguye amatora nk’ibirori bidasanzwe.

Uyu mukecuru wo mu Ruhango, imbaraga zamubanye nke atega igare ngo agere ku biro by’itora.

Aha ni kuri Groupe Scolaire Gitarama mu Karere ka Muhanga.

Aha ni mu Murenge wa Nyamiyaga w’Akarere ka Kamonyi. Isaha yo gutangira gutora yari itaragera ariko abaturage bari bahageze.

I Gisagara, hamwe na hamwe hari abantu basusurutsa abaje gutora.
Intara y’Amajyaruguru

Aha ni mu Karere ka Gicumbi.

I Musanze, abarangizaga gutora, bakomezaga akazi nk’ibisanzwe.
Intara y’Iburasirazuba

Abaturage b’i Rwamagana na bo batoye referandumu.

I Rwamagana na ho amatora yabaye mu birori.

Abaturage ba Kirehe bazindutse mu cya kare badatinye imbeho, bajya gutora Referandumu.

I Kirehe, igihe cyo kuririmba Indirimbo yubahiriza Igihugu cyageze abaturage benshi bageze ku biro by’itora.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yerekanaga ibyangombwa bye kugira ngo yemererwe gutora.
Intara y’Iburengerazuba

I Nyamasheke, imitako mu matara yagaragazaga gutora "YEGO".

Umuturage wo mu Karere ka Rusizi amaze gutora; arshyira urupapuro rw’itora mu gasanduku kabugenewe.

Abatoreye mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi bari barimbishije umuhanda.

Aha na ho ni muri Karongi. Imitako ni yose.

Kuri Groupe Scolaire Ramboura muri Nyabihu uwazaga gutora bamuhaga icyayi umugati na ka froamage.

Abanyarubavu na bo bazindukiye mu matora ya Referandumu.
Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza bikomeje thank you ☺☺☺☺☺