Lil G agiye kumurika alubumu ye ya kabiri
Karangwa Lionel wamenyekanye cyane nka Lil G, watangiye umuziki ku myaka 13 akaba amaze kuri 21 agiye gushyira hanze alubumu ye ya kabiry yise “Ese ujya unkumbura?”
Igitaramo cyo kumurika alubumu “Ese ujya unkumbura” kizabera ahitwa Kaizen Club mu Murenge wa Kabeza mu Mujyi wa Kigali tariki ya 26 Ukuboza 2015, saa moya z’ ijoro, kwinjira akaba ari 2000FRW.

Azaba ari kumwe n’abahanzi nka Ama G The Black, Two4Real, Bull Dogg, Diplomate, Senderi International Hit, Mico The Best, Uncle Austin, Rafiki, itsinda rya TBB, Jessy na Young Grace.
Lil G winjiye mu muziki muri 2007 agahita akundwa cyane kuko ari we muhanzi muto wari uhari, yamuritse alubumu ye ya mbere muri Mutarama 2013 ayita “Nimba umugabo”.
Lil G kuri urimo kwitegura kumurika alubumu ye ya kabiri anafite inzu ye bwite itunganya umuziki. Uyu muhanzi ukiri muto yumva ari ibikorwa by’indashyikirwa amaze kugeraho mu muziki amazemo imyaka 8 gusa.
Lil G wari aganira Kigali Today kuri uyu wa 19 Ukuboza 2015 yashishikarije abana kwitinyuka bagakoresha impano zabo. Yagize ati “Nabasaba (abana) kwitinyuka bagakora batikoresheje kandi nibakora cyane inzozi zabo bazazigeraho ntakabuza.”
By’umwihariko ku bahanzi bakizamuka yagize ati “Nibareke gukora nk’ibyo twakoraga cyera, niba twararirimbaga cyane ku rukundo, bo nibashake ibintu bishya baririmbaho, barebe ibintu biri gushimisha abantu cyane muri iyi minsi.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|